Kenya: Umunyeshuri wiga muri Kaminuza yabetinze Minerivari y'ishuri barayimurya ahita yiyahura

Mar 28, 2024 - 08:39
 0
Kenya: Umunyeshuri wiga muri Kaminuza yabetinze Minerivari y'ishuri barayimurya ahita yiyahura

Kenya: Umunyeshuri wiga muri Kaminuza yabetinze Minerivari y'ishuri barayimurya ahita yiyahura

Mar 28, 2024 - 08:39

Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza witwa Brian Ongwae, uherutse kubetinga amashilingi 150.000 yagomba kwishyura Minerivari y'ishuri basanze yitabye Imana aho bikekwa ko yaba yiyahuye kubera kunanirwa kwiyakira.

Uwo musore wari ufite imyaka 22 biravugwa ko yakinye umukino w'amahirwe uzwi nka (Betting) mu Mashilingi yagombaga kwishyura ya Minerivari ku ishuri.

Amakuru yatangajwe n'abaturanyi, ni uko uwo musore nyuma yokuribwa ayo Mashilingi , ngo yaba yaraniwe kwiyakira agahitamo kwiyahura kuko basanze umurambo we umanitse hejuru mu gisenge unaganitse munzu yari acumbitsemo. 

Polisi ikaba yatangiye iperereza kugirango ngo hamenyekane icyateye urupfu rwuwo musore ndetse inatanga ubutumwa ko urubyiruko rukwiye gukora bakareka kubaho mu buzima bwo gutega binyuze mu mikino y'amahirwe.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06