Mu Rwanda hagiye kujya hakorerwa batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi

Aug 19, 2025 - 01:51
 0
Mu Rwanda hagiye kujya hakorerwa batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi

Mu Rwanda hagiye kujya hakorerwa batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi

Aug 19, 2025 - 01:51

Abatekinisiye ba BasiGo bagiye kwigishwa gukora batiri z’imoddoka zikoresha amashanyarazi

Sosiyete ikwirakwiza imodoka zikoresha amashanyarazi mu bwikorezi bukoresha imodoka z’amashanyarazi BasiGo, ikorera mu Rwanda yatangaje ko yabaye isosiyete ya mbere yahawe uburenganzira bwo Gukorera batiri z’imodoka z’amashanyarazi zo mu bwoko bwa CATL mu gice cya Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Itangazo rigenewe abanyamakuru, BasiGo ivuga ko ubu bufatanye n’uruganda rwa CATL buzaba bushingiye ku gusana no gufata neza izi bateri ku mugabane wose wa Africa, guhugura Abanyarwanda n’Abanya-Kenya kuzisana, ndetse no gukusanya bateri zimaze kurangiza igihe cyazo zigakarwamo ibindi.

Saba Azizi, Umuyobozi ushinzwe serivisi no gufasha abakiliya ba CATL ku mugabane w’u Burayi, mu bihugu bya Afurika na Aziya, avuga ko ubu bufatanye ari intambwe y’ingenzi mu kwagura urusobe rwa serivisi ku rwego rw’isi no gushyigikira serivise zo gutwara abagenzi mu buryo burambye muri Africa.

Ati: “Ubu bufatanye buzatuma serivisi zo gusana bateri za CATL ziboneka imbere mu bihugu bya Kenya n’u Rwanda. Ibyo bizafasha cyane mu kongerera igihe imodoka ziri mu kazi, no kugabanya igihe n’amafaranga byatwaraga mu gutumiza ibikoresho no gusimbuza ibirimo batiri ziba zangiritse.”

Umuyobozi Mukuru wa BasiGo Jit Bhattacharya, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye kuri BasiGo ndetse ari ni n’ikimenyetso cy’uko ubushobozi bubatse muri Kenya no mu Rwanda bwizewe.

Ati: “Bateri ni igice cy’ingenzi kurusha ibindi mu modoka zikoresha amashanyarazi, kandi CATL niyo iza imbere ku isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya bateri. Ubu bufatanye buzatuma dushobora gukomeza gukurikirana imikorere y’izi batiri muri Africa, muri bisi zacu, no ku bandi bose batunze imodoka zikoresha amashanyarazi kuri uyu mugabane.”

Mu Rwanda ibikorwa byo gutwara abantu hakoreshejwe imodoka zikoreshwa amashanyarazi bimaze kugera no gutwara abantu mu ntara, kuba hagiye kujya hakorerwa batiri za zo bizafasha bizoroshya ubwikorezi.

Mu 2021, Guverinoma y’u Rwanda nibwo yatangaje ko imodoka zikoresha amashanyarazi zisonerwa imisoro mu kugabanya lisansi igihugu gitumiza mu mahanga, no kugabanya imyuka ihumanya ikirere isohoka mu modoka zikoresha lisansi na mazutu.