Khadidja yinjiye mukiganiro take over cya Isibo TV, asimbuye Miss Muyango
Khadidja yinjiye mukiganiro take over cya Isibo TV, asimbuye Miss Muyango
Ku wa 15 Nzeri 2025, umunyamakuru Khadidja Nino yatangiye gukora mu kiganiro “Take Over” cya Isibo TV, asimbura Miss Muyango wari umaze imyaka ibiri akorana n’iki kiganiro afatanyije na MC Buryohe na DJ Tricky.
Miss Muyango, wagize uruhare rukomeye mu gususurutsa iki kiganiro, yinjiye kuri Isibo TV mu 2023 asimbuye Bianca, nawe wari wahagaritse akazi ke kuri iyi televiziyo. Ubu, nawe yamaze gusoza urugendo rwe muri iki kiganiro cyakunzwe n’abatari bake by’umwihariko urubyiruko.
Khadidja Nino, usanzwe amenyerewe cyane mu itangazamakuru, yari amaze imyaka itanu akorera kuri Flash TV. Aho naho yinjiye asimbura Bianca wari wahavuye, bikaba bigaragaza uburyo akomeje gukomeza inzira yo gusimbura abahagaritse akazi mu biganiro by’imyidagaduro bikomeye.
Isibo TV, yatangiye mu kwezi kwa Mutarama 2020, yabanje kugaragara kuri Star Times gusa, nyuma iza kwaguka kugeza no mu bindi byerekezo. Uretse televiziyo, Isibo yashinze na Isibo Radio, imwe mu zikunzwe n’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda.
Ubu, abakunzi ba “Take Over” biteze byinshi kuri Khadidja Nino, byitezwe ko azazana umwuka mushya mu kiganiro mu gihe akomeje urugendo rwe rushya kuri Isibo TV.







