Kigali: Habereye impanuka ikomeye

Aug 26, 2025 - 06:42
 0
Kigali: Habereye impanuka ikomeye

Kigali: Habereye impanuka ikomeye

Aug 26, 2025 - 06:42

Mukarere ka nyarugenge imodoka isanzwe itwara imyanda yarenze umuhanda maze igwa mu rugo rw'umuturage ubwo yerekezaga I nduba

Iyi mpanuka yabaye kuwa 25 Kanama mu masaaha ya nimugoroba ibera mu mudugudu wa sirikire mu kagari ka kiyovu mu murenge wa Nyarugenge ho mu karere ka Nyarugenge ubwo imodoka itwara imyanda yari imaze gupakira imyanda yerekeje ku kimoteri cya Nduba maze igeze mu mihanda mishya yakaswe mu kiyovu ibura feri ubundi ihita irenga umuhanda maze igonga ipoto y'amashanyarazi ubundi ijya kugwa mu  rugo rw'umuturage.

Iyi modoka ikimara kugwa murugo rw'uyu muturage yasanze bari gutegura ifunguro rya saasita ubundi ikomeretsa umwe mubateguraga ifunguro ndetse igwira ikiraro cy'inkoko maze izigera 10 zarimo zihita zipfa. 

Bamwe mu baturage babonye iyo mpanuka basabye ko izi modoka zajya zikorerwa ibugenzuzi bwihariya kuko ngo zikunda guteza impanuka maze benshi bakahatakariza ubuzima.

Iyi mpanuka ikimara kuba polisi ishami ryo mu muhanda bahise batabara ndetse batangira iperereza kucyaba cyateje iyi mpanuka ninako kandi bahise batumiza imashini yo gukura iyo modoka aho dore ko bamwe mubatuye muri ako gace bari batangiye kwinuba kubera umunuko n'isazi byatezwaga niyo myanda iyi modoka yari ipakiye.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089