Kigali: Hari ababeshya ko bafite ubukwe bagamije gushora intwererano mu mishinga itandukanye!
Kigali: Hari ababeshya ko bafite ubukwe bagamije gushora intwererano mu mishinga itandukanye!
Abantu b’ingeri zitandukanye bakomeje kunenga uburyo ubukwe bw’iyi minsi busigaye burangwa no gushaka gukora ibirori bihanitse bigatuma bushorwamo amafaranga menshi yagafashije mu gutangira ubuzima bushya mu ngo agashirira kuri uwo munsi umwe.
Bitewe no gushaka kugaragara neza muri sosiyete nyarwanda cyangwa kugaragaza ko ubukwe bwabo bwashowemo agatubutse, hari n’abafata amadeni, inguzanyo muri banki kugira ngo bakoreshe ubukwe bukomeye.
Ibi bituma hari na bamwe muri iki gihe bategura ubukwe nta mafaranga na make bafite ahubwo bateganya kuzayakura mu mpano cyangwa se mu ntwererano bazahabwa n’abavandimwe n’ishuti z’imiryango yabo.
Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bavuze ko muri iyi minsi hadutse ingeso y’abantu babeshya ko bafite ubukwe bakaka inshuti zabo n’izi miryango y’abavandimwe babo amafaranga yo kubatwerera ariko bikarangira ubwo bukwe ntabwo bakoze.
Bavuga ko abaduye iyi ngeso itari nziza, iyo bamaze guhabwa amafaranga y’intwererano hari abahita baburirwa irengero, abandi bakajya hanze ndetse hari n’abahita bashora intwererano bahawe mu yindi mishinga baba bafite ariko barayiburiye igishoro.
Byiringiro Innocent, ni umugabo utuye mu Murenge wa Nyamirambo,Akarere ka Nyarugenge, wemeza ko nawe hari umusore bari baziranye yatwerereye ibihumbi 50Frw nyuma yo kumubwira ko afite ubukwe ariko arabutegereza amaso ahera mu kirere.
Ati “ Yanyoherereje ubutumire kuri telefone bugaragaza ko afite ubukwe muri Werurwe 2025 ariko igitangaje bambwiye ko ubu asigaye yibera muri Zambia kandi n’amafaranga abantu bose bamutwerereye ariyo yajyanye ajya kuyatangiza ibikorwa by’ubucuruzi muri icyo gihugu.”
Umubyeyi witwa Uwase Chantal, wo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, we yagize ati “ Iyo ngeso ireze cyane abasore b’iki gihe basigaye bavuga ko bafite ubukwe ugatwerera ariko ugategereza ko ubwo bukwe buzaba amaso agahera mu kirere rimwe na rimwe ukazumva ngo ubwo bukwe bwarapfuye ukabyibazaho bikakuyobera.Mbese abantu basigaye bashakisha amafaranga mu buryo bwinshi.”
Uwitwa Kanamugire Yves, nawe avuga ko yigeze gushyirwa mu itsinda rya WhatsApp ngo rigamije gufasha umusore wari ufite ubukwe bari basanzwe baziranye baramutwerera ari benshi ndetse amafaranga agera kuri miliyoni 2 ariko birangira ubwo bukwe budatashwe.
Ati “ Twaramutwerereye icyantunguye n’uko itariki yageze y’ubukwe yibereye Dubai nimero ye ya telefone itari gucamo tubajije iwabo baratubwira ngo umusore wabo yamukoreye amarorerwa abenga umukunzi we ku munota wa nyuma ahita yigira hanze kubera kwanga ko abantu bazamugira iciro ry’imigani.”
Yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe iki kibazo zagikurikirana kugira ngo abazajya batuburira abantu muri ubu buryo bajye babiryozwa.





