Kigali : Umuturage arashinja ubuyobozi kumuhohotera

Aug 9, 2025 - 00:52
 0
Kigali : Umuturage arashinja ubuyobozi kumuhohotera

Kigali : Umuturage arashinja ubuyobozi kumuhohotera

Aug 9, 2025 - 00:52

Umuturage utuye mu murenge wa Masaka aratabaza nyuma yuko ashinja ubuyobozi bw'umudugudu ndetse nubw'akagari kumuhohotera .

Mu karere ka Kicukiro umurenge wa Masaka Akagari ka Rusheshe umudugudu w'umubano uwitwa kayitesi Vareriya uyu numwe mu baturage bahawe inzu zabatishoboye ndetse yahawe n'inka muri gahunda ya girinka ariko nyuma iyi nka ikaza kuribwa n'ubuyobozi ndetse bakayiburishiriza irengero. 

Uyu muturage akimara kubura inka  ye yaje kugeza ikibazo cye ku mukuru w'igihugu maze inka ye arayisubizwa ariko ngo akimara kuyisubizwa ntarongera guhabwa serivise nk'abandi baturage muri aka kagari. 

Uyu muturage ubwo yaganiraga w'itangazamakuru garagaje imbogamazi akomeje guhura nazo nyuma yuko agejeje ikibazo cye kuri nyakubahwa perezida wa Repuburika. 

Uyu muturage ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yagize ati "mfite ikibazo kuko ubuyobozi bwantwariye inka maze nkayirukaho umwaka namezi atandatu nagira amahirwe nkagera aho nyakubahwa perezida wa Repuburika ari maze nkamutura ikibazo cyanjye none kugeza ubu serivise yose ngiye gusaba mu kagari bahita bambwira ngo jya kwa perezida niho wamenyereye kujya".

Uretse kuba uyu muturage yarahozwaga ku nkeke kuko yavuganye na perezida akamukemurira ikibazo ubuyobozi bw'umudugudu bwaje no kwinjira mubyo akora dore ko yari asanzwe acuruza amakara maze ubuyobozi bw'umudugudu  bumufungira aho akorera ndetse buhashyira n'abanyerondo bahahora kugirango adakora.

Bityo uyu mubyeyi akaba asaba inzego z'ubuyobozi zo hejuru kuza kumucyemurira ikibazo kuko ngo akorerwa ihohoterwa n'inzego zo hasi.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089