Menya Ibyerekeye Izungura
Menya Ibyerekeye Izungura
Kuzungura ni igikorwa cyo guhabwa uburenganzira n’inshingano ku mutungo n’imyenda bya nyakwigendera hashingiwe ku isano bafitanye.
Izungura ritangira iyo uzungurwa amaze gupfa, rikabera aho yari atuye cyangwa yabaga. Guhera ku munsi izungura ritangiriyeho, umuzungura, yaba uzungura ku bw’itegeko cyangwa ku bw’irage yitwa umuzungura iyo abyemeye. Izungura ry’uwazimiye cyangwa uwabuze ritangira urubanza rutangaza urupfu rw’uwazimiye cyangwa rw’uwabuze rumaze kuba ndakuka.
Uwemerewe kuzungura ni umuntu ukiriho cyangwa uhagarariwe igihe izungura ritangiye, harimo n’umwana ukiri mu nda iyo avutse ari muzima. Uwazimiye cyangwa uwabuze na we yemerewe kuzungura iyo agifatwa nk’ukiriho. Leta n’ibigo bya Leta cyangwa iby’abikorera n’ibindi bifite ubuzimagatozi bishobora kuzungura.
Abana amategeko yemera ko ari aba nyakwigendera bazungura ku buryo bungana nta vangura hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa.
Umuzungura ashobora kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura iyo yacanye umubano wa kibyeyi na nyakwigendera igihe yari akiriho, yirengagije abigambiriye kwita kuri nyakwigendera mu gihe yari abikeneye, yitwaje ubushobozi buke bwa nyakwigendera bwo mu mutwe cyangwa ku mubiri, akiharira igice cyangwa umutungo wose uzungurwa, cyangwa yarigishije nkana, yacagaguye, yangije irage rya nyuma rya nyakwigendera atabimwemereye cyangwa yarihaye uburenganzira agendeye ku irage ryavanyweho cyangwa ryataye agaciro.
Nyakwigendera, mbere yo gupfa, agaragaza mu irage cyangwa mu bundi buryo abatemerewe kumuzungura kubera imwe mu mpamvu zivugwa muri iyi ngingo.
Umwe mu bazungura ashobora, mu gihe kitarenze umwaka umwe uhereye ku munsi izungura ryatangiriyeho cyangwa ku munsi yamenyeyeho imwe muri izi mpamvu, kuregera urukiko rubifitiye ububasha kwambura uburenganzira bwo kuzungura ugomba kuzungura cyangwa ugomba guhabwa indagano, wateje imwe mu mpamvu ziteganywa mu gika cya (1) cy’iyi ngingo. Ikirego gitangwa mu buryo bw’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe.
Umuzungura yamburwa nta mpaka uburenganzira bwo kuzungura iyo yahamijwe n’urukiko ko yishe abishaka cyangwa yagambiriye kwica nyakwigendera, yahamijwe n’urukiko ko yabeshyeye cyangwa yatanzeho nyakwigendera ubuhamya bw’ibinyoma bwashoboraga gutuma akatirwa n’inkiko igifungo nibura cy’amezi 6, yahamijwe n’urukiko ko yamukoreyeho icyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu wundi, yamukoreye igikorwa cy’urukozasoni, yamusambanyije cyangwa yamukoreye irindi hohotera rishingiye ku gitsina, cyangwa yahamijwe n’urukiko ko yataye nkana umwana we uzungurwa
Iyo mbere yo gupfa, nyakwigendera yari azi impamvu yashoboraga gutera kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura ariko ntabigaragaze, umuzungura ntiyamburwa uburenganzira bwo kuzungura. Uwambuwe uburenganzira bwo kuzungura avanwa mu mubare w’abazungura ba nyakwigendera. Umugabane yagombaga kubona wongerwa ku migabane y’abazungura basigaye.
Uwambuwe uburenganzira bwo kuzungura abuzwa gusa kuzungura umutungo w’uwo yahemukiye ariko ashobora kuzungura undi mutungo w’umuryango. Icyakora, uwambuwe uburenganzira bwo kuzungura buteganywa mu ngingo ya 358 y’iri tegeko atakaza uburenganzira bwo kuzungura ku mutungo wose w’umuryango akomokamo hatitawe ku buryo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe.
Umuzungura wambuwe uburenganzira bwo kuzungura, iyo yari yaramaze kuzungura, ategetswe gusubiza umutungo yazunguye, yarazwe cyangwa agaciro kawo mu gihe akiriho.
Izungura rya nyakwigendera rishobora gukorwa nta rage cyangwa ku buryo bw’irage ku bintu byose cyangwa bimwe muri byo. Umutungo nyakwigendera atatanze mu buryo bw’irage ugabanywa hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko ku bijyanye n’izungura rikozwe nta rage.
Mu izungura hakurikizwa urutonde rukurikira abana ba nyakwigendera, se na nyina ba nyakwigendera, abavandimwe ba nyakwigendera basangiye ababyeyi bombi, abavandimwe ba nyakwigendera basangiye umubyeyi umwe, ba sekuru na nyirakuru ba nyakwigendera, ba se wabo, ba nyirasenge, ba nyirarume na ba nyina wabo ba nyakwigendera.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







