Menya ubusobanuro bwo kurota ufungura amaso bikanga

Feb 20, 2024 - 23:48
 0
Menya ubusobanuro bwo kurota ufungura amaso bikanga
Kurota ufungura amaso bikanga

Menya ubusobanuro bwo kurota ufungura amaso bikanga

Feb 20, 2024 - 23:48

Ibintu bitangaje kandi bitunguranye ni byo biba mu buzima bwa muntu bwa buri munsi mu gihe cy'inzozi. Nubwo biba ariko hari icyo biba bishatse kuvuga ku buryo umuntu wazirose abasha gusobanuza bakamuha ubusobanuro bikaba byafasha mu kwigengesera.

Niba warigeze urota uri kurwana no gufungura amaso mu nzozi zawe ntugire ikibazo rwose tugiye ku kunyuriramo muri macye icyo izi nzozi zishatse kuvuga.

1. Kugira ikibazo mu gusinzira (Ubumuga)

Ibi bishobora kuba biterwa n'uburwayi cyangwa ubumuga ufite mu kuryama. Iyo uryamye ukumva ntabwo biri gukunda ko ufungura amaso, biba bigaragaza ko ukwiriye kwitondera uburyo uryamamo. Ibi biba bishatse kuvuga ko umubiri wawe uri kurwana no kumera. neza cyane.

Hari ikintu udashaka kwakira mu buzima bwawe 2.

Kuba uryamye mu ijoro maze n'ijoro wasinzira ukarota wumva gufungura amaso bitari gukunda neza, ikibazo ni uko hari ibyo ushobora kuba utari kwemera ko byinjira mu buzima bwawe.

Ningombwa ko uryama ukaruhuka, ukagabanya gutekereza cyane ku byagusize, ugatuza ukaguma hamwe, ndetse ukagenzura buri kimwe kiri kugusaba kucyinjiza mu buzima bwawe.

3 Ntabwo utekanye muri wowe

Niba bitari kugukundira gufungura amaso yawe, ushobora kuba udatuje muri wowe. Ahari hari ikintu kiri gutera ubwoba. Ahari umukunzi wawe ari kugutesha umutwe.

4. Ntabwo ushaka kwemera ukuri

Indi mpamvu ishobora kuba iri gutera kurwana no gufungura amaso yawe mu nzozi ariko bikanga, ishobora kuba ifite aho ihuriye no kuba udashaka kwemera ukuri kw'ibihari.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501