METEO-Rwanda yatangaje impamvu ubushyuhe bumaze iminsi bwariyongereye cyane

Mar 21, 2024 - 06:32
 0
METEO-Rwanda yatangaje impamvu ubushyuhe bumaze iminsi bwariyongereye cyane

METEO-Rwanda yatangaje impamvu ubushyuhe bumaze iminsi bwariyongereye cyane

Mar 21, 2024 - 06:32

Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe 2024 mu Rwanda humvikanye ubushyuhe budasanzwe aho bwagiye bwiyongera umunsi ku wundi ariko abenshi ntibamenye ngo buri guterwa n’iki.

Mu bisobanuro bitangwa n’iki kigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, gitangaza ko ubu bushyuhe bwaturutse ku mirasire y’Izuba yiyongereye.Gusa ngo ni ikibazo u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu byo ku isi muri rusange.

Meteo ivuga ko hari ibice by’ubuso bw’Izuba birimo kohereza ku Isi imirasire ikaze kurusha ibindi, akaba ari yo mpamvu y’ubushyuhe bukabije burimo kumvikana muri iyi minsi.

Gusa ngo ubu bushyuhe ntabwo ari ubwa mbere bwaba bubayeho mu gihugu, kuko no muri 2010, ibipimo byagaragaje ko ikigero cy’ubushyuhe bungana na dogere selisiyusi 36(⁰C), ndetse ko kuri ubwo bupimiro hagaragaye ibipimo by’ubushyuhe bungana na 33.8⁰C ku itariki 14 Werurwe 2024.

Meteo-Rwanda iti "Muri rusange ku Isi hose uyu mwaka wa 2024 waranzwe n’ubwiyongere bw’ubushyuhe, bitewe n’ibice bimwe byo ku buso bw’izuba byohereza ku Isi imirasire ikaze (ifite ubukana)."

Kohereza iyo mirasire ikaze ngo byagize ingaruka cyane ku bihugu birimo n’u Rwanda, byegereye umurongo ugabanya Isi mo kabiri witwa Koma(Equateur).

Ubu bu bushyuhe kandi ngo bwatijwe umurindi n’ubwo mu nyanja ngari ya Pasifika(El Nino) n’iy’u Buhinde(IOD), burimo kwigaragaza muri iki gihe cy’Itumba rya 2024.Ubu bushyuhe rero buka bukomeje gusiga ingaruka zirimo no kumisha imyaka mu mirima.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, Meteo ivuga ko muri iyi minsi 10 ya nyuma y’ukwezi kwa Werurwe (tariki 21-31), mu Rwanda hateganyijwe ko ibipimo by’ubushyuhe bisubira uko bisanzwe.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06