Mu bice bigenzurwa na AFC/M23 hatangijwe umwaka w’amashuri kuri uyu wa mbere

Sep 1, 2025 - 06:05
 0
Mu bice bigenzurwa na AFC/M23 hatangijwe umwaka w’amashuri kuri uyu wa mbere

Mu bice bigenzurwa na AFC/M23 hatangijwe umwaka w’amashuri kuri uyu wa mbere

Sep 1, 2025 - 06:05

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, abanyeshuri bose bo mu bice bigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 batangiye umwaka w’amashuri wa 2025-2026.

Ni igikorwa cyabereye mu mashuri yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo, mu bice byigaruriwe n’abarwanyi ba M23.

Imboni ya UMUSEKE iri I Goma ivuga ko amashuri yo muri uyu mujyi mu gitondo cya kare yari yafunguye imiryango.

Ni nako byagenze no mu bindi bice bitandukanye, cyane cyane ibyazahajwe n’intambara muri teritwari ya Masisi, Rutshuru no muri Walikale.

Uyu avuga ko “akanyamuneza ari kose ku bana basubiye ku masomo, ko mu gitondo cya kare abanyeshuri banyuranagamo.”

Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/23, na Bertrand Bisimwa, umuyobozi wungirije w’iri huriro, Bahati Musanga Erasto, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru nibo bafunguye ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2025-2026.

Aba bayobozi basabye abanyeshuri kwiga bafite intego yo gutsinda neza no guhesha ishema imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

AFC/M23 yasabye ababyeyi bose bo mu bice igenzura kohereza abana ku ishuri, ikizeza ko izakora ibishoboka byose kugira ngo bige batekanye.

Gusa, bamwe mu babyeyi basaba ubuyobozi bushya kubafasha kubona ibikoresho by’ishuri kubera ko bihenze, abandi basaba ko amafaranga yo kwandikisha abana ku ishuri bayasonerwa kuko nta mikoro bafite.