Mu gihe Miss Muheto yarekuwe, Fatakumavuta we yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo

Nov 6, 2024 - 09:05
 0
Mu gihe Miss Muheto yarekuwe, Fatakumavuta we  yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo

Mu gihe Miss Muheto yarekuwe, Fatakumavuta we yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo

Nov 6, 2024 - 09:05

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Nshuti Muheto Divine icyaha cyo gutwara ikinyabiziga adafite uruhushya rwa burundu yari akurikiranyweho, rumukatira igifungo cy’amezi atatu asubitse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, nyuma yuko urubanza rwe ruburanishijwe mu cyumweru gishize, aho Ubushinjacyaha rwari rwamusabiye igihano cy’igifungo cy’amezi 18, n’ihazabu y’ibihumbi 220 Frw.

Ubwo hasomwaga umwanzuro w’Urukiko kuri uyu wa Gatatu, rwavuze ko uregwa adahamwa n’icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka.

Urukiko rwanzuye ko Uregwa ahanishwa igifungo cy’amezi atatu asubitse mu gihe cy’umwaka, ndetse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 190 Frw, kuko yaburanye yemera icyaha, ndetse akagisabira imbabazi.

Umucamanza wagarutse ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha mu iburanisha, yavuze ko Muheto yemera ko yatwaye imodoka yanyoye ibisindisha, dore ko ubwo yafatwaga yakoze impanuka, yasanzwemo igipimo cya 4 mu gihe umuntu atemerewe gutwara ikinyabiziga yarengeje 0,8.

Mu iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize, Muheto Nshuti Divine wabaye Miss w’u Rwanda wa 2022, yari yasabye Umucamanza guca inkoni izamba, akarekurwa kuko iminsi 11 yari amaze muri Kasho yari amaze kuyigiraho isomo, bityo ko atazongera gukora ibi byaha.

Urubanza rwa Fata kumavuta

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategete ko Sengabo Jean Bosco wamenyekanye cyane ka Fatakumavuta afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranweho

Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hifashishijwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ivangura n’ibindi.

Ni ibyaha bikekwa ko yakoze mu bihe bitandukanye yifashishije umuyoboro wa Youtube cyangwa imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye kandi mu bihe binyuranye.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo kuk hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho kandi ko iperereza rigikomeje.

Fatakumavuta yari yasabye urukiko ko yakurikiranwa ari hanze kuko afite umuryango kandi ko ubuyobozi bw’igitangazamakuru akorera bwari bwemeye kumwishingira.

Nyuma yo gusuzuma niba hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho, urukiko rwasanze Fatakumavuta na we yivugira ko hari abantu bakoraga nk’ibyo akora batatawe muri yombi ari byo byatumye avuga ko atazongera kwitaba RIB bishimangira ko yari azi ko ibyo akora ari ibyaha.

Rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha rutegeka ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Rwibukije ababuranyi ko kujurira bikorwa mu minsi itanu gusa.

Bivuze ko Fatakumavuta wari ufungiwe kuri Stasiyo ya Polisi agiye guhita ajyanwa mu Igororero rya Nyarugenge mu gihe ategereje ko ashobora kujurira cyangwa kuregerwa urubanza mu mizi.

 "Imbabazi ze ntabwo zifatika" - Umunyamategeko wa Sengabo Jean Bosco 'Fatakumavuta' yasubije The Ben wavuze ko yamubabariye ndetse amusengera.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com