Mu Rwanda hageze drone zitwara abantu
Mu Rwanda hageze drone zitwara abantu
Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cyo mu Bushinwa China Road and Bridge Corporation (CRBC), kizobereye mu bikorwa byo kubaka imihanda, ibiraro, gari ya moshi n’ibibuga by’indege, bamuritse indege zitagira abapilote (drones) zitwara abantu, biba ubwa mbere bikozwe muri Afurika.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 3 Nzeri 2025, mbere y’amasaha make ngo hatangire inama yiga ku guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.
Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Hon. Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka imijyi y’ejo hazaza.
Yagize ati: “U Rwanda ruri kubaka ejo hazaza aho imijyi izaba yegeranye kurusha uko bimeze ubu, kandi ubukungu buzakomeza gutera imbere. Ubufatanye bwacu na CRBC ni intambwe ikomeye mu kuzana ikoranabuhanga n’ubumenyi bigezweho.”
Minisitiri Dr. Gasore akomeza avuga ko uyu mushinga ugaragaza ubushake bw’u Rwanda mu kuzamura urwego rw’ubwikorezi muri Afurika.
Ku ruhande rwa CRBC, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro byayo mu Rwanda, Huang Qilin, yashimye icyerekezo cy’u Rwanda mu guhanga udushya.
Yagize ati: “Twishimiye gufatanya na Leta y’u Rwanda mu gushyigikira intego yo kuba imbarutso y’ikoranabuhanga ry’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika. Ubufatanye nk’ubu ni ikimenyetso cy’uko twiyemeje kuzana ibisubizo bishya bifitiye akamaro umugabane wa Afurika.”
Yongeyeho ko CRBC izakomeza gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bwikorezi bwo mu kirere no guhanga udushya.
Nkuko tubikesha Igihe, ngo Indege zatangijwe mu Rwanda zizwi nka ‘eVTOL’. Zikoresha amashanyarazi ku rugero rwa 100%.
Indege zamuritswe imwe itwara abantu babiri. Ishobora no gutwara ibilo birenga 620 by’imizigo. Ishobora kugenda intera y’ibilometero 30 iri mu kirere, ikagenda iminota 25 itarashiramo umuriro.
Ishobora kugendera ku butumburuke bwa metero 100. Ifite amapine 12 afashe ku maguru ane, ndetse n’ikoranabuhanga riyifasha gutahura imbogamizi mu kirere.
U Rwanda rusanzwe ruzwiho gukoresha indege zidatwarwa n’abantu (drones) mu gutwara amaraso n’imiti mu bitaro bitandukanye, ndetse rugeze kure umushinga wo kubaka ikigo cy’icyitegererezo cya drones cyitezweho kuzaba kiri ku rwego mpuzamahanga, ‘Drone Operation Centre’, kizubakwa mu Karere ka Huye kikuzura gitwaye miliyari 13.4 Frw.





