Muhanga: Umusore ari guhigishwa uruhindu nyuma yo gusambanya umwana w'imyaka 17
Muhanga: Umusore ari guhigishwa uruhindu nyuma yo gusambanya umwana w'imyaka 17
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yatangaje ko umusore ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 wo mu karere ka Muhanga, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano kuko ikirego cyamaze gutangwa.
Byatangajwe ko uyu musore wo mu murenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga yakingiranye umwana w’umukobwa mu nzu, ku wa 27 Nzeri 2025 mu saa Yine z’Amanywa, akamukingurira umunsi ukurikiye mu masaha ya mu gitondo yamusambanyije.
CIP Kamanzi Hassan mu kiganiro yagiranye na TV1 yatangaje ko uyu musore ari gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano ndetse ko n’ikirego cyatanzwe mu nzego zirebwa n’iki kibazo muri aka karere.
Yagize ati “Umubyeyi w’umwana, mu saa Kumi ni bwo yatanze ikirego, ubwo rero ibindi bijyanye no gushaka uwahohoteye umwana byatangiye rwose.”
Umuryango w’uyu mwana wasobanuye ko bari babuze umwana wabo mu mugoroba wo ku wa 27 Nzeri nyuma babajije umwana ababwira ko uwo musore yamukingiranye mu nzu biza kurangira anamusambanyije.
Ku ruhande rw’uyu mwana yasobanuye ko yari yagiye gusura mushiki w’uyu muhungu asanga adahari birangira uyu musore amukingiranye mu nzu, maze ategereza ko ab’aho bataha araheba.
Yagize ati “Uyu muhungu yashyizeho ingufuri arakinga, bwije ntegereza ko iwabo bataha ndababura. mu masaa cyenda za nijoro nibwo yamfashe.”
Byatangajwe ko umuryango ukimenya amakuru ko wahise ujyana umwana ku bitaro bya Nyabikenke kugira ngo ahabwe ubufasha burimo ibinini bituma adasama, n’imiti imurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Gusa abaturage batuye muri aka gace bakomeza basaba ko uyu musore yashakishwa kugira ngo ahanirwe ibyo yakoze, kuko yasambanyije umwana utujuje imyaka y’ubukure.





