Muhanga: Bagabye igitero mu kirombe umwe ahasiga ubuzima
Muhanga: Bagabye igitero mu kirombe umwe ahasiga ubuzima
Mu karere ka Muhanga itsinda ry'abantu bataramenyekana bagabye igitero ahacukurwa amabuye maze umwe muri bo ahasiga ubuzima
Mu karere ka muhanga kompanyi yitwa Afriset limited icukura ikora ubucukuzi bw'amabuye yagaciro mu murenge wa mushishiro yatewe n'abantu benshi bataramenyekana maze abakozi ba kompanyi birwanaho birangira umwe mubari bateye ahasize ubuzima.
Umwe mu bayobozi bayo witwa Ntirivamunda Samuel yabwiye abanyamakuru ko mu masaaha y'ijoro batewe n'abantu benshi maze bakirwanaho nyuma bukeye bagasanga umwe mubari babayeye witwa Minani bakunda guhimba Nyatura yapfiriye hafi yaho iyi kompanyi ikorera. Bakimara kumubona yitabye Imana bacyetseko yishwe na bagenzi be yari ayoboye mu gitero.
Afriset limited nayo ikavuga ko umwe mu babateye bamufashe ari muzima maze nabo bakamushyikiriza inzego z'umutekano.
Bamwe mubo mumuryango wa Nyatura witabye Imana bavuga ko yavuye mu rugo iwe mu murenge wa muhanga ku munsi wabanje nyuma ngo baje gutungurwa no kumva ko yapfiriye mu murenge wa Mushishiro hafi yaho Afriset limited ikorera.
Umuvugizi wa polisi Mu ntara ya majyepfo CIP Hassan Kamanzi yavuzeko ko inzego z'umutekano zatangiye iperereza kuri iki kibazo.







