Musanze: Ibyishimo ni byose nyuma yo kubona ibendera ryari ryabuze ku biro by'Akagari
Musanze: Ibyishimo ni byose nyuma yo kubona ibendera ryari ryabuze ku biro by'Akagari
Icyumweru cyari gishize bamwe mubatuye mu murenge wa musanze mu kagari ka nyarubuye bashakisha ibendera ryo ku biro by'akagari nyuma bakarisanga mu murima w'umuturage.
Abatuye mu kagari ka nyarubuye mu murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze bavugako bari bamaze icyumweru cyose bashakisha ibendera ryo ku biro by'akagari kabo ka nyarubuye ryari ryarabuze. Ngo iri bendera rikimara kubura buri muturage wese utuye aho yahise asabwa n'ubuyobozi gutangira gushakisha ahantu hose ngo barebe ko babona iri bendera ry'igihugu .
Ubwo iri bendera ryaburaga ryabuze Ubwo abashinzwe irondo barindaga ku biro by'akagari basize ibiro nijoro ubundi bakajya mu kiriyo cy'umuturage wari wapfushije umuntu hafi aho ubundi bagaruka bagasanga ibendera ryibwe nkuko byemejwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa musanze bwana Edward Twagirimana ubwo yaganiraga na TV na radio 1. Aho avugako uwarushinzwe kurinda inyubako y'akagari yatabaye ariko agasiga inshingano ze zambere zo kurinda inyubako y'akagari nyuma rero agarutse asanga ibendera ryibwe.
Nyuma y'icyumweru cyose bashakisha baje kurisanga mu murima w'umuturage wahoze ari mudugudu aho barisanze mu murima riri mu kirundo cy'amabuye ririho amabuye hejuru maze bakimara kuribona bahise barizamukana mu byishimo byinshi bahita barishyikiriza inzego z'ubuyobozi zari ziri aho.
Ni nyuma yuko nyiri uyu murima ryasanzwemo ndetse nabandi bantu bane bari bamaze iminsi ine batawe muri yombi bazira gucyekwaho kugira uruhare mu ibura ryiri bendera.







