Musanze: Umuturage aratabaza nyuma yo gukubitwa na Mudugudu
Musanze: Umuturage aratabaza nyuma yo gukubitwa na Mudugudu
Umuturage witwa Donathille aratabaza nyuma yo gukubitwa n'umukuru w'umudugudu wabo amashinja ko amabajije amafaranga yamuhaye ngo amwishyurire Mituelle de Sante mu ruhame
Uyu muturage utuye mu mudugudu wa kabaya Akagari ka ruhengeri mu murenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze avuga ko nyuma yo guha umuyobozi w'umudugudu wabo amafaranga yo kwishyura Mituelle de Sante ariko ntayishyure maze ngo uyu mubyeyi aza kuyamubaza ibintu bitashimishije uyu mukuru w'umudugudu wabo maze ngo aramuhondagura amugira intere avugako atarakwiye kuza kuyamubariza mu ruhame.
Kuri ubu uyu muturage ararembye cyane kuburyo no guhaguruka aho aryamye bisaba ko bamuterura kubera izo nkoni yakubiswe n'umukuru w'umudugudu wabo kuwa 23 nyakanga .
Uyu muturage witwa Mukaboduwi Donathille asobanura akaga yahuye nako yavuzeko yari mu nzira akumva umuntu amuturutse inyuma ahondagura amubwira ngo wa murozi we ntuzangarukire mu rugo kuko sinumva ukuntu unyishyuriza mu ruhame.
Ubwo abanyamakuru twahageraga twagerageje gushaka uyu mukuru w'umudugudu witwa Mutuyimana claudine ngo asobanure ibyiki kibazo ariko ntitwamubona.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Musanze Nsengimana claudie akimara kumenya ibyiki kibazo yavuzeko agiye kugikurikirana kuko ngo gitifu wa kagari ndetse n'uwumurenge babimenye ntibagicyemure.
Icyakora abaturage batuye muri uwo mudugudu bavugako atari ubwambere kuko ngo uwo mukuru w'umudugudu wabo akunze guhutaza abaturage bajya kumusaba serivise mu bihe bitandukanye.
Uyu muturage akaba asaba inzego z'ubuyobozi kumufasha gukurikirana iki kibazo kigacyemuka kuko yifuza ko uyu mukuru w'umudugudu yamuvuza kuko kugeza ubu nta murimo numwe yabasha kwikorera .







