New York: Umuntu witwaje imbunda yishe batanu barimo umupolisi

Jul 29, 2025 - 02:03
 0
New York: Umuntu witwaje imbunda yishe batanu barimo umupolisi

New York: Umuntu witwaje imbunda yishe batanu barimo umupolisi

Jul 29, 2025 - 02:03

Mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuntu witwaje imbunda yigabije inyubako ikoreramo abantu batandukanye, yica batanu barimo umupolisi utari mu kazi.

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, mu gace ka Manhattan.

Amakuru dukesha France24 avuga ko Shane Tamura warashe aba bantu akoresheje imbunda ya M4, nawe yahise yirasa, arapfa.

Mu bo Shane Tamura yarashe harimo n’umupolisi ariko utari mu kazi.

Meya w’Umujyi wa New York, Eric Adams yavuze ko uretse abarashwe hari n’abandi benshi bakomeretse.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye Tamura arasa aba bantu.

Kuva muri Mutarama 2025 kugeza muri Kamena 2025, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari hamaze kuba ubugizi bwa nabi bwifashisha imbunda bugera kuri 205, bwaguyemo abagera kuri 198, abandi barenga 880 barakomereka.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849