Nigeria: Waruziko Abantu 9 bapfa buri saha bazize malariya

Jul 28, 2025 - 10:44
 0
Nigeria: Waruziko Abantu 9 bapfa buri saha  bazize malariya

Nigeria: Waruziko Abantu 9 bapfa buri saha bazize malariya

Jul 28, 2025 - 10:44

Umuryango Society for Family Health (SFH), ibi byatangajwe n’umuhuzabikorwa ushinzwe impinduka mu myitwarire n’imibanire mu bantu, Sesugh Deborah Oryiman, mu yahaye abanyamakuru cyari kigamije kumenyekanisha gahunda yo gukwirakwiza inzitiramibu zirimo umuti n’imiti ya Seasonal Malaria Chemoprevention (SMC) mu mujyi wa Kano.

Muri iyi gahunda, SFH igiye gukwirakwiza inzitiramibu miliyoni 7.7 hamwe n’udupaki tw’imiti turenga miliyoni 15 (twa SPAQ) tuzatangwa ku bana bafite hagati y’amezi 3 n’amezi 59, mu rwego rwo kugabanya ubukana bwa malariya.

Oryiman yagize ati:

 “Malariya ni indwara ikunze kugaragara kandi ishobora kwirindwa mu buryo bworoshye, ariko igikomeje guhitana ubuzima bw’Abanya-Nijeriya bangana na 97%, cyane cyane abana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore batwite.”

Yakomeje avuga ko Nigeria itanga raporo y’abantu bagera kuri miliyoni 110 barwara malariya buri mwaka, kandi ko iyi ndwara ari yo itera 30% by’impfu z’abana no 11% by’impfu z’abagore batwite buri mwaka.

 “Nigeria ni yo ifite kimwe cya kane cy’abarwayi ba malariya ku isi. Muri buri bantu bane barwaye malariya mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba, babiri baba ari Abanya-Nigeria. Kandi umuntu umwe muri batanu bapfa bazize malariya ku isi aba ari uwo muri Nijeriya. Malariya ihitana abantu icyenda buri saha muri Nigeria,” yakomeje avuga.

Uretse ingaruka ku buzima, malariya ni yo mpamvu nyamukuru ituma abantu batitabira amashuri, akazi, ubuhinzi ndetse n’isoko, bikagabanya umusaruro w’igihugu. Iyi ndwara kandi igira ingaruka zikomeye ku bukungu n’imibereho y’abantu, kuko ishobora kugabanya umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) kugeza kuri 40% buri mwaka. Miliyari z’ama-naira ziratakara buri mwaka mu kwivuza, kwirinda no mu gutakaza amasaha y’akazi.

Nubwo imibare y’abandura malariya yiyongereye, ubwandu bugaragara hakoreshejwe mikorosikopi bwagabanutse buva kuri 27% mu 2015 bugera kuri 22% mu 2021. Oryiman yagaragaje ko gukoresha inzitiramibu irimo umuti mu buryo buhoraho ari bumwe mu buryo bworoshye kandi buhendutse bwo kwirinda malariya.

Yavuze ko izi nzitiramibu zizakwirakwizwa cyane mu turere n’imirenge bifite abaturage bahanzweho n’ingaruka za malariya, naho imiti ya SPAQ izatangwa mu turere 44 twose twa Leta ya Kano.

Na none, Babangida Gwarzo, ushinzwe gahunda yo kurwanya malariya muri Leta ya Kano, yavuze ko hash mobilijwe abarenga 27,000 barimo abashinzwe ubukangurambaga n’abazatanga izo nzitiramibu, bazagenda urugo ku rundi mu rwego rwo kugera ku bana barenga miliyoni eshatu. Ababyeyi bazahabwa utugenero (tokens) two kujyana gufata inzitiramibu.

Yasabye ababyeyi bose gukingiza abana babo muri iki gihe cy’imvura, kuko aribwo malariya yiyongera, bityo bikazafasha mu kugabanya ubukana bwayo muri Leta ya Kano.