Nimero ya mbere ku Isi mu magare yageze i Kigali

Sep 19, 2025 - 04:18
 0
Nimero ya mbere ku Isi mu magare yageze i Kigali

Nimero ya mbere ku Isi mu magare yageze i Kigali

Sep 19, 2025 - 04:18

Umunya-Slovenia Tadej Pogačar ufatwa nka nka nimero ya mbere ku Isi mu magare yageze i Kigali aho yitabiriye shampiyona y’Isi igiye kubera i Kigali.

Guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 21 kuzageza tariki ya 28 Nzeri 2025 mu mujyi wa Kigali bizaba ari ibirori habera shampiyona y’Isi y’Amagare

Mu ijoro ryo ku wa Kane ni bwo ikipe y’igihugu y’Abagabo ya Slovenia izaba iri muri iyi shampiyona y’Isi yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe.

Mu bakinnyi 9 yazanye muri iki cyiciro harimo Tadej Pogačar ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mukino w’amagare ndetse akaba ari no mu bahanzwe amaso i Kigali. Ni we ufite shampiyona y’Isi iheruka mu gusiganwa mu muhanda ndetse ni nawe uheruka kwegukana Tour du France ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Ku Cyumweru tariki 21 Nzeri, Tadej Pogačar azaba ari mu bakinnyi b’abagabo bazasiganwa n’igihe buri wese ku giti cye (Men Elite ITT) naho ku Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025 azabe ari mu isiganwa ryo mu muhanda rizakinwa n’abagabo ku ntera y’ibilometero 267,5.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849