Ntibiri kuvugwa rumwe ku cyemezo cy’Umujyi wa Kigali kibuza abafite ibinyabiziga kwanduza umuhanda

Apr 18, 2024 - 08:14
 0
Ntibiri kuvugwa rumwe ku cyemezo cy’Umujyi wa Kigali kibuza abafite ibinyabiziga kwanduza umuhanda

Ntibiri kuvugwa rumwe ku cyemezo cy’Umujyi wa Kigali kibuza abafite ibinyabiziga kwanduza umuhanda

Apr 18, 2024 - 08:14

Nyuma y’itangazo Umujyi wa Kigali wasohoye kuri uyu wa 17 Mata 2024 ryibutsa abawutuye ko babujijwe kwanduza umuhanda, ndetse ko basabwa kujya babanza gusukura amapine y’imodoka mbere yo kwinjira muri kaburimbo, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje kutaryishimira, berekana ko kwandura kw’ibinyabiziga atari amakosa yabo.

Ibyo benshi babishingiye ku kuba hari imihanda myinshi yo muri Kigali itaratunganywa ngo ishyirwemo kaburimbo, baboneraho kwibutsa iyo bagiye bemererwa n’indi y’ibitaka ikibabangamiye, nko kwereka Umujyi ko ukwiye kubanza gutunganya mbere yo kubabuza kwanduza kaburimbo.

Iryo tangazo ryagiraga riti “Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda. Ibyo bireba: Umuntu ku giti cye; abafite ibikorwa by’ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ’chantier’, ibirombe n’ahandi; Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.”

Benshi mu bakoresha urubuga rwa X bahise bihutira gusubiza, bereka Umujyi wa Kigali ko banenze iby’iryo tangazo, bavuga ko bireba umujyi wa Kigali kubaka imihanda ifite isuku henshi kugira ngo ibinyabiziga bitandura.

Umunyamakuru Niwemwiza Anne Marie yagize ati "Eraaa, ariko rata muri abiboneee. Twatanze amafaranga y’ibikorwaremezo maze ntimwabiduha turaceceka, bamwe mwatuyoboyeho amazi ahari nyabagendwa muhagira amanegeka turumirwa, none muti ntitubandurize imihanda? Nuko se ngo tuzajya tuzogereza he ba nyakubahwa? Mu bitaka cyangwa muri kaburimbo?"

Undi wiyita Injajwa yagize ati “Ariko mwagabanyije umwiryo mukamenya ko tukiri mu bihugu bikigana mwitera mbere!! Ubu murumva umuntu azajya ava kuri site akabanza kujya kogesha ngo ni uko agiye muri kaburimbo? Abakozi se bakubura imihanda bahemberwa iki? Ngaho muzateme ibiti byose bita amababi mu muhanda turebe?”

Uwitwa CSF Foundation kuri X na we yagize ati “Ibyo muvuga kugira ngo bikorwe nimubanze mukore imihanda yose, nimurangiza muteze imbere imibereho y’abaturage ubundi murebe ko isuku y’iyo mihanda itazahita igerwaho!”

Nsanga Sylvie we yagize ati “Isuku i Kigali yaradusize... dusubire iwacu mu cyaro. Imodoka zigomba gusukurwa amapine".

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461