Nyamasheke: Uwari wagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro yakuwemo nyuma y’iminsi 3 yarapfuye

Sep 14, 2024 - 14:54
 0
Nyamasheke: Uwari wagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro yakuwemo nyuma y’iminsi 3 yarapfuye

Nyamasheke: Uwari wagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro yakuwemo nyuma y’iminsi 3 yarapfuye

Sep 14, 2024 - 14:54

Bagabo Corneille w’imyaka 22 wari wagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro ya koluta hamwe n’abandi 11 mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, bakuwemo ku ya 11 Nzeri we ntiyaboneka bakomeza gushakisha aboneka ku ya 13 Nzeri yarapfiriyemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, mu kiganiro n’Imvaho Nshya dukesha iyinkuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri, yemeje aya makuru, avuga ko ubusanzwe iby’ubucukuzi bwa kiriya kirombe cy’ibuye ry’agaciro rya kolota byari byareguriwe kampani y’ubucukuzi bwa mine na kariyeri yitwa Pyramide, ariko kuko hari ibyo bari basanze bigomba kubanza gutunganywa,ikaba yari yasabwe kuba ibihagaritse ngo ibanze ibitunganye.

Ati: “Hari iperereza riri gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bimenyekane neza niba bacukuraga mu buryo bwemewe cyangwa bunyuranyije n’amategeko. Ibijyanye n’uburyozwe kugira ngo umuryango we ube wagira icyo ubona, niba baranahakoraga bafite ubwishingizi bizatangwa n’ibizava muri iryo perereza RIB yatangiye.”

Akomeza avuga ko kampani ya Pyramide ihacukura nubwo yakoraga mu buryo bwemewe n’amategeko ariko mu minsi ishize ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke n’ubw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) babasuye, basanga hari ibyangiritse cyane muri ibyo birombe bacukura, bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage bakoresha, bagirwa inama yo kuba bahagaritse imirimo.

Mu byo bagombaga gukora muri ayo masezerano harimo gucunga ibyo birombe byari bikomye ngo hatagira abaturage bajyamo rwihishwa kubicukura bakaba bahahungabanira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi yavuze ko Kampani ya Pyramide yararenze ku masezerano rwihishwa igacukura mu buryo butemewe n’amategeko, ikanakoresha abaturage aho yari yabujijwe, bigaragara ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga, ari byo byabaye ku wa 11 Nzeri bikinakurikiranwa n’ubugenzacyaha.

Yasabye abaturage kujya barinda ubuzima bwabo akaga, bajyanwa gukora ahashobora kubateza ibibazo bakanga kandi abakangurira kujya batanga amakuru hakiri kare mu gihe babona aho bagiye gukorera hashyira mu kaga ubuzima bwabo, kugira ngo ubwo bucukuzi bukumirwe kare n’ubwo haba hacukurwa na kampani ifite ibyangombwa.

Yasabye kandi abafite impushya zo gucukura mine na kariyeri gukurikiza amategeko n’amasezerano baba baragiranye n’ababahaye izo mpushya, bakanakoresha abaturage bazi ko bafitiye ibikoresho bisabwa n’ubwishingizi byose bitunganye.

Yihanganishije umuryango wabuze uwawo n’abaturage bose b’Akarere ka Nyamasheke kuko na ko katakaje umuturage wako, avuga ko ibyo kumuherekeza ubuyobozi buri bubigiremo uruhare.

Si ubwa mbere havuzwe abantu bagwa mu birombe kuko n’ubundi muri uyu mwaka, mu mezi yashize hagiye havugwa abandi babiguyemo mu Murenge wa Cyato.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06