Nyanza: Umwana wari wajyanye kogana n’abandi yaguye mu cyuzi ahita apfa

Sep 17, 2024 - 06:54
 0
Nyanza: Umwana wari wajyanye kogana n’abandi yaguye mu cyuzi ahita apfa

Nyanza: Umwana wari wajyanye kogana n’abandi yaguye mu cyuzi ahita apfa

Sep 17, 2024 - 06:54

Byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo mu kagari ka Cyotamakara mu Mudugudu wa Bayi.

Amakuru dukesha UMUSEKE wamenye ni uko umwana witwa TWAGIRAYEZU Dieudonné w’imyaka 15 yaguye mu cyuzi cyacukuwe n’umuturage wo muri kariya gace, ubwo we na mugenzi we bajyanaga koga, we ararohama ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Ntyazo, Alphonse Muhoza, yabwiye UMUSEKE ko iyo mpanuka ikiba,bihutiye kujyana umurambo mu Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Gitifu Muhoza asaba ababyeyi kwita ku bana babareba cyane ku buryo abo bana batajya ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06