Nyanza: Urujijo ku murambo w'umukobwa ukora akazi kubu sekirite muri kompanyi ya Topsec wasanzwe mu ishyamba

Sep 19, 2024 - 11:28
 0
Nyanza: Urujijo ku murambo w'umukobwa ukora akazi kubu sekirite muri kompanyi ya Topsec wasanzwe mu ishyamba

Nyanza: Urujijo ku murambo w'umukobwa ukora akazi kubu sekirite muri kompanyi ya Topsec wasanzwe mu ishyamba

Sep 19, 2024 - 11:28

Nishimwe Louise w’imyaka 21, wari umusekirite ku ishuri ryigisha rikanateza imbere ibijyanye n’amategeko (ILPD) mu Karere ka Nyanza, yasanzwe mu ishyamba yapfuye.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nzeri 2024 mu ishyamba riri mu mudugudu wa Kirwa, akagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma.

Nishimwe yavukaga mu mudugudu wa Nyamiyaga, akagari ka Gacu, mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza, yakoreraga kompanyi yitwa Topsec Security.

Uwabonye umurambo wa nyakwigendera mbere, akaba ari nawe watabaje abaturage n’ubuyobozi, ni umugabo waruherekeje umugore we agiye ahitwa i Kigogo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko inzego z’ibishinzwe zatangiye iperereza.

Yagize ati “Ni inkuru ibabaje, ariko bigaragara ko nyakwigendera yahotowe, iperereza rikaba ryatangiye.”

Nyakwigendera apfuye akiri ingaragu, bikekwa ko yishwe nyuma yo kuva ku kazi, kuko yakoraga amanywa, yari atashye iwabo i Gacu. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06