Nyaruguru: Umukingo watengutse ugwira inzu yari irimo abantu batanu, batatu muri bo bahita bapfa
Nyaruguru: Umukingo watengutse ugwira inzu yari irimo abantu batanu, batatu muri bo bahita bapfa
Imvura nyinshi yaguye mu gicuku cyo kuri uyu wa 17 Mata 2024, mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Rusenge, yatenguye umukingo ugwira inzu yari irimo abantu batanu, batatu muri bo bahita bapfa.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabacura mu Kagari ka Raranzige, Umurenge wa Rusenge, mu ijoro ryakeye ryo ku wa 17 Mata 2024.
Mu bahise bitaba Imana harimo Niyonizeye Diane w’imyaka 17, Nizeyimana Valens w’imyaka 19 na Niyonkuru Emmanuel w’imyaka 13, bari abuzukuru b’umukecuru Mukaboyi Anastasie ari nawe nyiri urugo.
Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, yemeje iby’aya makuru, avuga byatewe n’imvura nyinshi yasomeje ubutaka, maze umukingo wari ruguru y’inzu ugatenguka.
Ati “Ni inkangu yaturutse ahantu haruguru y’inzu igwira igikuta cy’inzu nayo igwira abana bari baryamye ari mu gicuku cya Saa Munani n’Igice maze bahita bitaba Imana.’’
Uwamahoro yakomeje avuga ko iyi mpanuka itakomotse ku kuba uyu muryango wari utuye mu manegeka, ahubwo yatewe n’imvura nyinshi yasomeje ubutaka bikabije bigatuma buriduka.
Ati “Muri aka Kagari ka Raranzige, mu Midugudu ya Kalimba, Gasave na Kabacura yabereyemo ibi byago, hari itaka ryinjiramo amazi cyane, hanyuma akarekamo hasi, ku buryo n’iyo imvura yahise ho usanga amazi igishoka.’’
Uyu muyobozi yakomeje yihanganisha umuryango wagize ibyago, anasaba abaturage kurushaho kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi.







