Umugenzi yaguye Muri moteri y'indege ahita yitaba Imana

May 30, 2024 - 02:38
 0
Umugenzi yaguye Muri moteri y'indege ahita yitaba Imana

Umugenzi yaguye Muri moteri y'indege ahita yitaba Imana

May 30, 2024 - 02:38

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Amsterdam Airport Schiphol cyo mu Buholandi habereye impanuka ikomeye, ubwo indege yari itangiye guhaguruka, umugenzi yahanutse yikubita muri moteri y’indege, iramushwanyaguza ahita ahasiga ubuzima.

Ni isanganya ryabereye ku ndege ya Sosiyete KLM yo mu Buholandi yari ifite nimero y’urugendo ya KL1341. Yari yiteguye kwerekeza i Billund muri Danemark.

Indege yahuye n’iki kibazo ni imwe nto cyane yakozwe n’Uruganda rwo muri Brésil rwa Embraer, KLM ikoresha iyi ndege mu mijyi yo hafi yo mu Burayi.

Mu itangazo KLM ku wa 29 Gicurasi 2024, yemeje iby’uru rupfu, ivuga ko “ibi bibazo byabereye uyu munsi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Schiphol birangira umuntu aguye muri moteri y’indege.”

Iki kigo cyavuze ko “ku bw’amahirwe make uyu mugenzi yahise apfa, ariko turacyari gukurikirana ngo turebe impamvu yabyo” icyakora nticyatangaza amakuru arambuye kuri uyu mugenzi.

Polisi yo mu Buholandi iba ishinzwe umutekano kuri iki kibuga cy’indege gifatwa nk’ikinini muri iki gihugu, yatangaje ko abagenzi bakuwe mu ndege bose uko bakabaye ndetse iperereza rihita ritangizwa.

Nubwo iyi mpanuka yabaye, kuri iki kibuga cya Schiphol habera nke cyane bijyanye n’ingamba zikakaye zafashwe kuko kinyurwaho n’abagenzi benshi, aho nko muri Mata 2024 hanyine cyakiriye abarenga miliyoni 5,5.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461