Mu gihe benshi bashakisha imiti cyangwa ibikoresho bihambaye ngo babone ibitotsi, igisubizo cyabonetse
Mu gihe benshi bashakisha imiti cyangwa ibikoresho bihambaye ngo babone ibitotsi, igisubizo cyabonetse
Mu buzima bwa buri munsi, benshi bifuza kuryama bagasinzira vuba kandi bakagira ibitotsi biryoshye. Ariko se waba uzi ko igisubizo cyaba kiri mu koga amazi ashyushye mbere yo kuryama?
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’inzobere mu buvuzi n’imyitwarire y’abantu (behavioral science) bwerekanye ko koga amazi ashyushye mbere yo kuryama bishobora gufasha umubiri kwitegura ibitotsi, bikagabanya stress ndetse bigateza imbere imitekerereze myiza.
Abahanga mu bushakashatsi bo muri University of Texas at Austin, bayobowe na Dr. Shahab Haghayegh, bakoze ubushakashatsi bwerekana ko gukoresha amazi ashyushye ku mubiri byibura amasaha 1-2 mbere yo kuryama bifasha kugabanya igihe umuntu amara arwana no gusinzira, bikamwinjiza mu bitotsi birambye.
Basanze ko ubushyuhe bw’amazi buri hagati ya 40°C – 42.5°C bufasha umubiri kwikiza ubushyuhe bw’imbere (core body temperature), bityo bigatera ubwonko kumva igihe cyo gusinzira kigeze. Ibi bituma igice cy’ubwonko kitwa suprachiasmatic nucleus (SCN), ari cyo kigena amasaha y’umubiri, gitanga itegeko ryo gusinzira.
Mu bihugu nk’u Buyapani, Korea n’u Budage, abantu benshi basanzwe bamenyereye koga mbere yo kuryama. Ibi byabaye umuco kubera ko basanze bifasha mu kuruhuka, kugabanya umunaniro w’umubiri, no kwitegura ibitotsi byiza.
Uretse Dr. Haghayegh, na Dr. Matthew Walker, impuguke mu by’ibitotsi ndetse n’umwanditsi w’igitabo “Why We Sleep”, yavuze ko gukonja k’ubwonko mbere yo kuryama ari ingenzi. Iyo umuntu yogeje cyangwa akarabye amazi ashyushye, umubiri wohereza ubushyuhe hanze, bigatera gukonja kw’imbere mu mubiri — ni cyo gituma ubwonko businzira neza
koga amazi ashyushye. Si igikorwa cyo gusukura gusa, ahubwo ni nk’igihango hagati y’umubiri n’ubwonko, gitegura umuntu kwakira umunezero w’ijoro no kuruhuka mu mutuzo.







