Nyuma yo gutsindwa na Bénin ikipe y'igihugu y'URwanda amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo gukina na Bafana Bafana

Oct 11, 2025 - 05:45
 0
Nyuma yo gutsindwa na Bénin ikipe y'igihugu y'URwanda amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo gukina na Bafana Bafana

Nyuma yo gutsindwa na Bénin ikipe y'igihugu y'URwanda amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo gukina na Bafana Bafana

Oct 11, 2025 - 05:45

Ikipe y'igihugu y'URwanda amavubi yerekeje muri Afurika y’Epfo gukina na Bafana Bafana ni umukino wa 10 wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bahagurutse i Kigali berekeza muri Afurika y’Epfo, aho bazakinira na Bafana Bafana mu mukino w’Umunsi wa 10 wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira 2025, ni bwo abakinnyi n’abatoza b’Amavubi bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Indege yabatwaye yahagurutse i Kanombe saa Yine n’Igice, igomba gukora urugendo rw’amasaha atatu n’iminota 50, ikagera i Johannesburg ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya O. R. Tambo International Airport saa Munani n’iminota 20.

Ikipe ntabwo iri buhite ikomereza mu mujyi izakiniramo wa Mbombela, ahubwo irarara muri Tambo Hotel, ikazahava ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira ijya kuri The Capital Hotels, Apartments & Resorts ari na ho izakorera umwiherero witegura uyu mukino.

Amavubi azakina na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira 2025, umukino ukomeye ku ruhande rwa Bafana Bafana isaba gutsinda byanze bikunze kugira ngo yongere amahirwe yo kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe u Rwanda rwamaze kuyitakaza.

Mu mukino ubanziriza uyu, Amavubi yatsindiwe mu rugo na Bénin igitego 1-0 aguma ku mwanya wa kane mu itsinda n’amanota 11. Bénin ifite amanota 17 ku mwanya wa mbere, Afurika y’Epfo igira 15 ku mwanya wa kabiri, mu gihe Nigeria ifite amanota 14 ku mwanya wa gatatu.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089