Pasika yahumuye!: Zoravo yongewe mu gitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’

Mar 30, 2024 - 08:29
 0
Pasika yahumuye!: Zoravo yongewe mu gitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’

Pasika yahumuye!: Zoravo yongewe mu gitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’

Mar 30, 2024 - 08:29

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Rwanda Bible Society, bwatangaje ko Zoravo uri mu baramyi bakomeye muri Tanzania, yiyongereye mu bazaririmba mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika cyiswe Ewangelia Easter Celebration Concert gitegerejwe kubera muri BK Arena ku wa 31 Werurwe 2024.

Zoravo uherutse i Kigali aho yari yitabiriye igitaramo ‘Redemption concert’ cya Jado Sinza uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana cyabereye muri Camp Kigali mu minsi ishize.

Nzahoyankuye Nicodem uri mu bari gutegura iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko batangiye ibiganiro n’uyu muhanzi ubwo yari i Kigali mu minsi ishize, nyuma yo kwemeranya akaba yemeje kwitabira.

Ati “Zoravo twatangiye kuganira ubwo aheruka i Kigali ndetse uko yitwaye mu gitaramo yari yatumiwemo biri mu byatumye twemeza kumutumira.”

Zoravo wongeye gutumirwa i Kigali, ni umwe mu baramyi bazwi muri Tanzania. Azwi mu ndirimbo nka ‘Majeshi ya Malaika’, ’Anarejesha’ yakoranye na Rehema Simfukwe na ’Ameniona’ yakoranye na Bella Kombo.

Zoravo yiyongereye kuri Israel Mbonyi, James na Daniella n’amakolari arimo Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika na Jehovah Jireh yanditse amateka, Alarm Ministries iri mu matsinda agezweho muri iki gihe n’izindi zitandukanye.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ugaragaza ko wateguye icyo gitaramo mu rwego rwo gufasha abakiristu batandukanye kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, bataramana n’abaririmbyi ndetse n’abahanzi bakomeye kandi bakunda.

Ni igitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe #ShyigikiraBibiliya.

Nyuma y’uko abaterankunga ba Bibiliya bagabanyutse, bahisemo kwishakamo imbaraga kugira ngo ikorwa ryayo ridakendera ndetse n’ikiguzi cyayo kigatumbagira cyane ku buryo umuntu atabasha kuyigondera.

Amatike muri icyo gitaramo agurishwa 5.000 Frw, 10.000 Frw, 20.000 frw na 35.000 Frw. Ushaka kugura itike yo kwinjira muri icyo gitaramo yifashisha urubuga.

Amafaranga azakusanywa muri icyo gitaramo azashyirwa muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gutera inkunga ikorwa rya Bibiliya mu Rwanda ari nayo mpamvu hatumiwemo abaririmbyi bo mu madini atandukanye.

Zoravo uherutse i Kigali, yongewe mu gitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’
Byamaze kwemezwa ko Zoravo agiye kongera gutaramira i Kigali
Pasika yahumuye mu Mujyi wa Kigali
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268