Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga, ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro za Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri bashya, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi bakuru bari basanzwe mu zindi nshingano.
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga, ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro za Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri bashya, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi bakuru bari basanzwe mu zindi nshingano.
Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bayobozi bashya, yababwiye ko bakwiye kwikuramo intekerezo z’uko u Rwanda n’Abanyarwanda bazatezwa imbere n’abandi, ahubwo bakumva ko aribo bireba.
Yagize ati: “U Rwanda n’Abanyarwanda batureba, bakatubonamo byinshi, bakwiye no kutugirira icyizere ko ibibazo bahangana na byo buri munsi tugiye kubafasha kubikemura.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko bakwiye gukora bibaza impamvu u Rwanda rudateye imbere nk’ibindi bihugu, bagakora ibishoboka byose ngo bikosoke.
Ati: “Hari abihebye, barekuye, bazi ko Abanyarwanda, Abanyafurika tugomba kuba turi aho turi: abakene, turi mu mwiryane, hanyuma kandi hari abazaza kudukiza.”
Ashingiye kuri ibi, yibajije impamvu abantu bategereza abazabakiza kandi na bo ari abantu nkabo, ahamya ko bidakwiye.
Ati: “Ubundi iyo mico ya savior mentality, tukumva ko tuzakizwa n’abandi bantu bicaye hano bicaranye natwe hano, abo twita ‘Partners’—ibyo ni cyo kibazo cya mbere tugomba kwivanamo uko twicaye aha, tugahera kuri twe, tuzi aho tuva n’aho tujya, uzi aho ushaka kujya.”
Kubwa Perezida Kagame, ngo “abo bandi bafasha iyo bagusanze mu nzira ugenda uzi aho ushaka kujya nibwo bigira akamaro, kuko ntibazaguterura ngo bagutereke aho ushaka kujya. Kuko ntibabishaka, ntibanabikeneye, ahubwo ngo bishimira ko waguma aho uri.
Mu bayobozi bashya batari basanzwe muri Guverinoma barahiriye inshingano harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye na Dr Telesphore Ndabamenye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ingingo ya 115 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igena uko abagize Guverinoma bashyirwaho.
Igika cya kabiri cy’iyi ngingo kivuga ko Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.
Iri tegeko kandi rigena ko Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.





