Polisi yafashe Mwampayimbabazi wabeshye ko igisasu cyahitanye abantu I Musanze

Sep 3, 2025 - 07:25
 0
Polisi yafashe Mwampayimbabazi wabeshye ko igisasu cyahitanye abantu I Musanze

Polisi yafashe Mwampayimbabazi wabeshye ko igisasu cyahitanye abantu I Musanze

Sep 3, 2025 - 07:25

Mu karere ka Burera, umurenge wa Butaro, akagari ka Mubuga umudugudu wa Rupangu, Polisi ikorera mu ntara y’Amajyaruguru yafashe umuturage witwa Mwampayimbabazi Jean Bodue w’imyaka 36, wifashishije urubuga rwa YouTube akwirakwiza ibihuha.

Kuru uyu wa kabiri tariki 02/09/2025, uyu Mwampayimbabazi yanyujije inkuru y’igihuha kuri uru rubuga rwa YouTube ikura abantu umutima, ivuga ko mukarere ka Musanze hatewe igisasu murusengero hagapfamo abantu abandi bagakomereka bigakorwa n’abayobozi bakuru ba EAR Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntarara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yatanze ubutumwa ko guca igikuba muri rubanda muburyo ubwo aribwo bwose harimo no kubikora hifashishijwe imbuga nkoranyambaga bitemewe.

Mwampayimbabazi Jean Bodue, ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro mugihe hagikorwa iperereza.