Polisi yataye muri yombi umucecuru w'imyaka 79 azira kohereza ubutumwa bw’urukozasoni

Feb 1, 2024 - 07:32
 0
Polisi yataye muri yombi umucecuru w'imyaka 79 azira kohereza ubutumwa bw’urukozasoni

Polisi yataye muri yombi umucecuru w'imyaka 79 azira kohereza ubutumwa bw’urukozasoni

Feb 1, 2024 - 07:32

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Leta ya Mishgan umekecuru afunzwe azira koherereza abana ubutumwa bugufi buri mo amagambo ajyanye n’imibonano mpuza bitsina.

Umukecuru witwa Sue Ann Asch w’imyaka 79 y’amavuko, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru guhera muri nzeri 2023, akaba yari umufasha w’abarimu ku kigo cy’ishuli ribanza ryitwa Kalkaska Middle School muri Leta ya Mishgan arashinjwa koherereza ubutumwa bugufi burimo amagambo ajyanye n’imibonano mpuzabitsina abana yari ashinzwe kurera.

Nk’uko bitangazwa na Dailmail, Ann Asch wari usanzwe ari umuganga ubu afungiye muri gereza ya Mishgan, bikaba bivugwa ko yakoreshaga urubuga rwa Snapchat akwirakwakwiza ubutimwa bw’urukozasoni mu bana biga ku ishuli rya Kalkaska Middle School unti bikaba biteganyijwe ko azagera imbere y’urukiko ku wa 12 gashyantare 2024.

Police ikaba itangaza ko hakozwe iperereza iwe hagafatwa ibokoresho by’ikoranabuhanga byose basanze iwe, bikaba byarashyikirikwe urukiko rushinzwe imanza ry’ibijyanye n’ikoranabuhanahanga, amakuru akana yarashyikiriwe ubushinjacyaha bwa Kalkaska.

Police yatangaje ko Ann yitabye police ku giti ke nyuma y’uko urikoko rusohoye impapuro zimuta muri yombi ku itariki ya 8 mutarama 2024. Ibyaha ashinjwa bitamutse bimuhamye, azahanishwa igifungo cy’imyaka ine.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06