Rayon Sport yungutse abayobozi mu ibanga rikomeye
Rayon Sport yungutse abayobozi mu ibanga rikomeye
Abraham Kelly wabaye Umunyamabanga wa Rayon Sports ku ngoma ya Munyakazi Sadate na Habinshuti Mike basimbuye abayobozi ba Rayon Sports batakiri mu nshingano nubwo bataremezwa n’Inteko Rusange.
Ibi byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, wamaze impungenge abafana batekerezaga ko ari gukora wenyine mu gihe yitegura umukino wa APR FC.
Ubwo Rayon Sports yakoraga imyitozo ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, Twagirayezu yageranye ku kibuga cy’imyitozo n’abakunzi ba Rayon Sports batandukanye barimo na Munyakazi Sadate ukunze kumuba hafi.
Gusa si we wenyine bari kumwe, ahubwo yari kumwe na Abraham Kelly wabaye Umunyamabanga wa Rayon Sports mu 2020 ubwo Munyakazi Sadate yari ayoboye iyi kipe n’undi witwa Habinshuti Mike.
Twagirayezu yahise yemeza ko aba bagabo babiri ari bo bari kumufasha mu nshingano zagakwiriye kuba zikorwa na bamwe mu bayobozi beguye, nubwo bataremezwa nk’abasimbura babo bidasubirwaho.
Yagize ati “Hari akazi bagomba gukora. Hari abamfasha mu bijyanye n’ibyo ikipe ikeneye, ariko hari n’abamfasha mu by’imiyoborere, ari bo Habinshuti na Kelly. Bo baramfasha mu rwego rwo kuziba icyuho cy’abatakiri mu nshingano.”
“Ubwo igihe tuzatumiriza Inteko Rusange, ni yo izafata umwanzuro ku kuba bakomeza inshingano.”
Gikundiro yatakaje abayobozi barimo Visi Perezida wa Kabiri, Ngoga Roger Aimable n’uwari Umubitsi w’Ikipe, Rukundo Patrick.
Rayon Sports iri kwitegura APR FC mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025.
Kugeza ubu iyi Kipe y’Ubururu n’Umweru iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13, ikarushwa atatu na Police FC ya mbere.





