RDC: Indege ya Air Kasai yakoze impanuka yururuka kubw’amahirwe bararokoka
RDC: Indege ya Air Kasai yakoze impanuka yururuka kubw’amahirwe bararokoka
Muri Teritwari ya Kongolo, mu Ntara ya Tanganyika, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, indege ya Air Kasai yakoze impanuka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 Mutarama 2025.
Amakuru yemejwe kuri 7SUR7.CD n’umuyobozi w’iyi teritwari, Ngongo Mbokamiba Jean-Paul. Ku bwe, iyi mpanuka yatewe no kururuka nabi.
Uyu muyobozi yagaragaje ko iyi ndege yari itwaye amakarito y’itabi yakoze impanuka saa 14h15 ku isaha yaho.
Ati: “Hari uyu munsi ahagana 14h15 twahuye n’iyi mpanuka aho iyi ndege yagize iyi mpanuka rwose ifitanye isano no kugwa nabi. Komanda w’indege yataye umuhanda nyamukuru ajya ku ruhande rw’iburyo…Ngibi ibyateye impanuka. Iyi ndege yavaga i Goma. Indege yari itwaye amakarito y’itabi rya sosiyete ya Supermatch…… ”
Kubw’amahirwe, iyi mpanuka nta muntu yahitanye igihe yabaga nk’uko uyu muyobozi yakomeje abitangaza, mu gihe bivugwa ko indege yari irimo abantu bagera kuri batanu.







