RIB yataye muri yombi uwahoze Ari umuyobozi Mukuru wa WASAC,nabandi bayobozi bakorera muri icyo kigo
RIB yataye muri yombi uwahoze Ari umuyobozi Mukuru wa WASAC,nabandi bayobozi bakorera muri icyo kigo
Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Prof. Omar Munyaneza, hamwe n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo. Bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa, itonesha no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Kugeza ubu aba Bose bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kimihurura na Kicukiro, mu gihe dosiye yabo itegurwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irashimira abantu batanga amakuru ku gihe, kuko bayifasha gutahura no gukumira ibikorwa bibi. Inaburira abantu kudakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite, kuko ari icyaha gihanishwa n’amategeko.
Yagize iti: “Turashimira abantu bagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bitahurwa. Tunongera kuburira abantu kudakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko, kandi tuzakomeza kubirwanya ku bw’ineza ya rubanda.”
Prof. Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC muri Nzeri 2023, nyuma y’uko yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr. Asaph Kabaasha, ku wa 17 Nyakanga 2025.







