Rubavu: Abantu 3 bamaze kwicwa n'icyorezo cy'ibicurane

Nov 14, 2025 - 10:24
 1
Rubavu: Abantu 3 bamaze kwicwa n'icyorezo cy'ibicurane

Rubavu: Abantu 3 bamaze kwicwa n'icyorezo cy'ibicurane

Nov 14, 2025 - 10:24

Inzego z'ubuyobozi zitandukanye mu Karere ka Rubavu, ziremeza ko hadutse icyorezo cy’ibicurane kimaze guhitana abana batatu, ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi mu nama bwakoranye n’abaturage bwasabye ko ibigo by’amashuri bitegeka ko abana bambara udupfukamunwa.

Umwe mu bari mu nama yavuze ko ubuyobozi bwabahaye amakuru ko hari icyorezo cyaje mu bana, gifata mu buryo bwa grippe (IBUCURANE), aho uwanduye yitsamura, akazana utumyira, akagira umuriro, kandi agacika intege.

Francine Uwineza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yadutangaje ko iyi ndwara ihari, kandi batangiye gufata ingamba z’ubwirinzi.

Yagize ati “Ni indwara ifata abantu benshi kandi yandura cyane…Ingamba twafashe icyambere ni ubukangurambaga kugira ngo abaturage bayimenye, bamenye abana bose bagaragaza ibyo bimenyetso babohereze kwa muganga, cyane ko abana bari ku ishuri, umwana agume mu rugo kugera acyize kugira ngo asubire ku ishuri.”

Mu gihe hirya no hino hari ahagenewe gukaraba hahurira abantu benshi, ariko hakaba henshi hari hatagikora, ubuyobozi bwasabye ko ubukarabiro bwashyizweho mu gihe cya COVID-19 bwongera gukora.

Ubuyobozi kandi buri gukorana n’Abajyanama b’Ubuzima kugira ngo batange imiti ku bana baba bafite ibimenyetso.

“Ni Grippe ariko ifite ubukana…”

Assistant Commissioner of Police, Dr Tuganeyezu Corneille Uyobora Ibitaro Bikuru bya Gisenyi yahumurije abaturage ko iyi ndwara inzego z’ubuzima zamaze kumenya iyo ari yo n’ikiyitera.

Yagize ati “Ntabwo ari indwara idasanzwe ni grippe (Ibicurane) ariko igeraho ikaba yamerera umubiri nabi, ije n’ubundi mu gihe tuba twiteguye indwara zo mu buhumekero cyane cyane grippe, ndetse rimwe na rimwe n’Umusonga, nicyo gihe cyayo n’ubundi. Gusa icyajemo gishyashya ni ubukana, irimo irazana ubukana bwinshi.”

Dr Tuganeyezu Corneille yavuze ko igitera ibi bicurane bamaze kukimenya kuko hafashwe ibizamini birapimwa, ngo basanga ni Ibicurane bizanana na Bagiteri (Grippe et Les surinfections bactériennes).

Ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n’ibi bicurane

Ubuyobozi buvuga ko ingamba zafashwe zirimo iyo gushakisha abantu baba barafashwe ariko bakaba bataragera kwa muganga, bityo abaturage banduye bakaba bahamagarirwa kujya kwa muganga.

Indi ngamba ni ukujya mu mashuri kureba ko haba hatarimo abana banduye, na bo bakajyanwa kwa muganga.

Dr Tuganeyezu Corneille yavuze ko hafashwe ingamba yo kuvura abagaragaweho ubwo burwayi. Indi ngamba ni ubwirinzi nko gukaraba intoki, gukorara mu buryo bwo kurinda kwanduza abandi, ukorora agakinga ikiganza ku munwa, no kwirinda gukororera mu bandi bantu.

Indi ngamba ni ubukangurambaga mu baturage, ndetse no kwihutira kujyana abana kwa muganga kare kugira ngo batanegekara, kimwe n’abantu bakuru bafashwe bagomba kwivuza.

Dr Tuganeyezu Corneille ati “Abo kizahaza cyane ni abana bato bari munsi y’imyaka 5 ku mpamvu izwi y’uko umubiri wabo uba utaragira imbaraga zihagije zo kwirwanaho. Abandi ishobora kugiraho ingaruka nubwo tutarabibona mu mibare igaragara, ni abasaza n’abakecuru cyangwa abantu basanzwe bafite uburwayi bugabanya ubwirinzi bw’umubiri.”

Aka gace k’ubuzima ka Gisenyi, Dr Tuganeyezu Corneille avuga ko karimo gakorana n’izindi nzego nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ku buryo imiti yo kuvura biriya Bicurane ihari, ndetse n’ibindi bikoresho byankenerwa mu guhangana n’iyi ndwara ngo birahari.

SRC: UMUSEKE

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com