Rulindo: Abajura bataramenyekana bibye inka bayibagira mukinani
Rulindo: Abajura bataramenyekana bibye inka bayibagira mukinani
Umudugudu wa nyamirembe Akagari ka Rutonde Umurenge wa Shyorongi Akarere ka Rulindo, Abajura bibye inka mu ijoro rishyira tariki 10/01/2026 barangije barayibaga batwara inyama ariko uruhu ,ibinono n’igifu babita aho bayibagiye.
Iyi nka yibwe ikanabagwa yari inyana ikaba yari iy’umuturage witwa Muhire jean Damascene, uy'umuturage wibwe inka yariyarayiragijwe n'uwitwa sahundwa theogene
Umuyobozi w’Umurenge wa Shyorongi Ntagundira Savio yabwiye umunyamakuru wa BIGEZWEHO TV ko ubujura nk’ubu bwo kwiba Inka zikabagirwa mu bihuru butari busanzwe ariko bugiye guhagurukirwa Kandi ababukora bazafatwa byange bikunde.
Umuvugizi wa Polisi y'Urwanda mu ntara y'amajyaruguru IP Ignas Ngirabakunzi yahamirije umunyamakuru wa BIGEZWEHO TV aya makuru agira ati:" Nibyo mu ijoro ryacyeye abajura bataramenyekana bibye inka ya Muhire Jean Damascene wo mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo bayibagira mu kinani."
Akomeza vuga ko ,abakekwaho kwiba iy'inka batarafatwa, ariko akaba atangaza ko iperereza ryatangiye kugirango abakoze iki cyaha bakurikiranwe n'amategeko.
Abaturage batuye muri uyu murenge wa Shyorongi bavuga ko bahangayikishijwe n'ubujura bw'amatungo bukomeje gufata indi ntera.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





