Rulindo: Bafunguriwe amasoko y’amatungo yafunzwe kubera icyorezo

Sep 9, 2026 - 16:56
 1
Rulindo: Bafunguriwe amasoko y’amatungo yafunzwe kubera icyorezo

Rulindo: Bafunguriwe amasoko y’amatungo yafunzwe kubera icyorezo

Sep 9, 2026 - 16:56

Abaturage b’Akarere ka Rulindo bavuga ko banejejwe no kuba amasoko y’amatungo yongeye gufungurwa nyuma y’igihe kigera ku mezi asaga abiri afunzwe kubera indwara y’ubuganga yahagaragaye ikaba yibasira ubuzima bw’amatungo ndetse n’ubw’abantu.

Ku munsi wa mbere w’isoko ryaremeye ahitwa Nyamugari mu Murenge wa Base, abaturage bitabiriye ku bwinshi barimo abazanye amatungo yiganjemo ihene n'intama ndetse n’abazanwe no kuyagura.

Abaganiriye n'umunyamakuru wa BIGEZWEHO bavuze ko bishimiye kuba indwara y’ubuganga yararwanyijwe bakava mu kato ubu amasoko akaba yongeye gufungurwa.

bagize b'ati: “Turanezerewe cyane kuba twongeye kuza mu isoko. Twari twarakomwe mu nkokora n’ubuganga aho abajyaga batega amafaranga ku matungo boroye byari byaraduteye ubukene. Ikindi ni uko,amasoko ,afunguwe mu gihe abana basubira ku mashuri kuko twari dufite ikibazo cy’uko tuzabona amafaranga batwara; ubu rero kuri twe byakemutse.”

bakomeza bavuga ko gufungwa kw’amasoko y’amatungo byari byarabagizeho ingaruka zo kutabona amafaranga bakomora ku matungo borora. 

Abaje kugura ihene nabo bavuga baribamaze igihe bateganya kugura ariko barazitiwe n’ingamba zari zarashyizweho.

Ati: “twaje kugura ihene kandi twazibonye. twishimiye ko ubu bucuruzi bw’ihene bwafunguwe kuko nk’ubu amafaranga twari twateganyirije iki gikorwa twari tuyagerereje tuyakoresha ibindi. twifuzaga ihene tworora tukabona ifumbire ndetse . Turashima imbaraga ubuyobozi bwashyize mu guhangana n’icyorezo cyari cyatujemo ubu ubuzima mu bworozi bukaba bwongeye gusubira ku murongo.”

Abakunzi b’inyama na bo bakiranye inkuru ubwuzu bwinshi

Abaguzi b’inyama na bo bavuga ko icyorezo cy’ubuganga cyatumye batongera kubona aho bakura inyama z’inka,ihene, n'intama zo kurya.

Abakunzi b'akaboga b'ati: “Twabuze inyama pe! Twarazibuze mu ngo zacu kuko ntaho kuzigurira mu bazicuruzaga, tuzibura no mu maresitora. Udashoboye kwigondera inkoko akaba atarya ‘akabenzi’ (inyama y’ingurube) uwo yariyakiriye. Ubu turashima ko byafunguwe nubwo zihenze ariko nibura ubishoboye akabona aho azigurira.”

Ku ruhande rw’abacuruza inyama, bavuga ko uretse kuba bo barazibuze nk’abazirya ngo bo byanabateye kubura amafaranga kuko akazi kabo kamaze igihe karahagaze, bakaba bishimira ko ubu bongeye gukora.

 b'ati: “Twe twahombye kabiri. Twahombye nk’ababuze aho dukura inyama zo kurya, ariko tunahomba mu buryo bw’ubucuruzi kuko akazi kacu kahagaze. Inyama z’inka ubundi ni zo zigurwa cyane n’abaturage. Iyo zitakiboneka rero kuvuga ngo uzacuruza iz’inkoko ntabwo bivamo. Gusa kuko twari tuzi ko biri mu nyungu z’Igihugu buri wese yubahirije amabwiriza kugeza tubisohotsemo.”

bakomeza bagaragaza uburyo banyuzwe no kumva ko ubucuruzi bw’amatungo bwongeye gukomorerwa akazi kabo kakaba kagiye kongera kugenda neza. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo busaba abaturage kwishimira kuba amasoko y’amatungo yongeye gufungurwa, bunabibutsa guhora bari maso no kurushaho kwimakaza ubufatanye mu gukumira ibyorezo bikoma mu nkokora ubworozi butekanye. 

Ubuyobozi bw'akarere ka Rulindo bugira b'uti: “Turashimira ko abaturage bacu twajyanye mu bikorwa byo guhangana n’ubuganga. Kuba rero amasoko yongeye gufungura ni ibisubizo ku baturage bacu ndetse no ku buyobozi. Icyo dusaba abaturage ni ukwibuka ibihe tuvuyemo ntibirare bagakumumira ko hari uwaba icyuho cyo kugaruka kw’icyorezo tumaze iminsi turwana na cyo.”

Gufungwa kw’amasoko y’amatungo kwashyizweho nk’ingamba zari zigamije guhangana n’indwara y’ubuganga. Ku wa 26 Kamena 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyashyize mu kato inka, ihene n’intama mu Turere dutandatu turimo Rwamagana, Kayonza, Kirehe, Gicumbi, Rulindo na Burera, nyuma y’uko ibizamini bya laboratwari bigaragaje ko iyo ndwara yari iri mu matungo, ahaje kwiyongeraho n’utundi turimo na Nyagatare.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure