Rulindo: Umurenge wa Base ugiye guhangana n’uwa Kinihira mu mukino wa 1/4 mu marushanwa, Umurenge Kagame Cup2026

Jan 24, 2026 - 18:26
 0
Rulindo: Umurenge wa Base ugiye guhangana n’uwa Kinihira  mu mukino wa 1/4  mu marushanwa, Umurenge Kagame Cup2026

Rulindo: Umurenge wa Base ugiye guhangana n’uwa Kinihira mu mukino wa 1/4 mu marushanwa, Umurenge Kagame Cup2026

Jan 24, 2026 - 18:26

Umurenge wa Base wageze muri 1/4 cy'umurenge Kagame Cup mu bahungu n'abakobwa , aho bazacakirana ,n'abahungu n'abakobwa ba kinihira nayo yakomeje bitoroshye

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Mutarama 2026, mu Karere ka Rulindo habaye imikino y’Umurenge Kagame Cup. Amakipe yitabiriye aya marushanwa yari yiteguye bihagije, haba mu bagabo no mu bagore. Gusa, umukino wari utegerejwe cyane mu bagabo n'abakobwa ni uwahuje Umurenge wa Base na Cyungo. Uyu mukino wakiniwe Ku kibuga cy'umupira cya Kiruri, urangira amakipe yombi ya Base atsinze ,aya Cyungo aho umukino wahuje abagabo ba Base naba Cyungo warangiye Base ihaye isomo ryaruhago ikipe ya Cyungo iyitsinda ibitego 3-0. Mugihe ikipe y'abagore y'umurenge wa Base nayo yatsinze itababariye ikipe ya bagore ba Cyungo ibitego 2-0.

Abaturage ba Base mu byishimo bikomeye nyuma yo kubona itike yo gukina umukino wa 1/4, abakinnyi, abayobozi ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Base bishimiye iyi ntsinzi mu karasisi katatinze bazenguruka umujyi wa Base. abaturage bagaragaje ibyishimo byabo, bishimira intambwe ikipe yabo yateye. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Bigezweho tv, Kapiteni w'umurenge wa Base YABU wanatsinze ibitego 2 yadutangarije ko yishimiye intsinzi, ariko ko bagifite intego yo gutsinda ikipe y'umurenge wa Kinihira Kandi bizeyeko bagomba no gutwara igikombe kugira ngo baheshe ishema Umurenge wabo kimwe n'abashiki babo .

Umutoza w'ikipe y'umurenge wa Base, Diedonne, mu byishimo byinshi yavuze ko kuba bageze muri 1/4 bakazahura na Kinihira ari umugisha, kandi bafite intego yo kubatsinda bagakomeza no muri 1/2. Ati: “Turishimye, twanezerewe iwacu, kuko ubu Base yose ni akanyamuneza. Twakoze ibyo dushoboye none tugeze muri 1/4. Twitanze bishoboka arinayompamvu twatsinze umurenge wa Cyungo nubwo twagize ibyago tukavunikisha bikomeye umukinnyi ,ariko nkurikije ,imbaraga ,n'ubuhanga, abakinnyi bajye bafite twizeye ko n'igikombe tuzagitwara tukakizanira abatuye umurenge wacu wa Base, maze tubashe guhagararira akarere kacu neza. ntakipe iduteye ubwoba cyane kuko natwe turi ikipe ikomeye, tuzakora ibishoboka byose.”

Muri uyu mukino ,abakinnyi n'abaturage ntibishimiye imyitwarire y'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyungo kuko ikipe ye yatsinzwe igitego cya 3 akivumbura ,agashaka gusohora abakinnyi mu kibuga Kandi atabifitiye uburenganzira ,ibintu byanatumye ,komiseri ,n'abasifuzi basabako inzego z'umutekano zikaza umutekano ku kibuga cya kiruri uyumukino wabereyeho.

Kubera uburakari bwinshi abakinnyi b'umurenge wa Cyungo baribafite bananze kuvugana n'itangazamakuru.

Umunyabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Base bwana Placide Uwiringiye yashimiye ,amakipe ye ,abahungu n'abakobwa, abasaba gukomeza gushyirahamwe no gukaza imyitozo kugirango bazatsinde ikipe ya kinihira,ibitego biruta ibyo batsinze Cyungo , yavuze ko Nk'ubuyobozi ndetse n'abafatanyabikorwa b'umurenge n'abaturage muri rusange bazababahafi ntacyo bazababurana ,ariko nabo bakamenya ko intego yabo ari igikombe, nubwo Umurenge wa Kinihira ushobora kubaha akazi gakomeye. Ati: “Nibyo, twageze muri 1/4 tuzahura na Kinihira kuwa gatanu tariki ya 30/01/2026. Nk’uko nabivuze, intego yacu ni igikombe, tugomba kukibona. Abatuye Umurenge wa Base bahora batwereka ko badushyigikiye, rero tuzaharanire kubashimisha.”

                       AMAFOTO 

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure