RULINDO: UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE PETER GELETA UMUYOBOZI MUKURU WA TRINITY METALS
RULINDO: UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE PETER GELETA UMUYOBOZI MUKURU WA TRINITY METALS
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yakiriye mu biro bye umuyobozi mukuru wa Trinity Metals Peter Geleta baganira uburyo bwo kunoza ubufatanye mu bikorwa bigamije iterambera ry’Akarere n’igihugu muri rusange.
Trinity Metals ni company ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Rulindo ikaba ifite ibigo bibiri by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo ikigo cya RUTONGO Mine gicukura amabuye yo mu bwoko bwa gasegeriti mu mirenge ya Murambi,Masoro na Cyinzuzi.
Ikindi kigo cya Trinity metals ni NYAKABINGO Mine ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram mu murenge wa wa Shyorongi,iki kigo kikaba giherutse gusurwa n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa PAUL KAGAME ku itariki ya 23 z’ukwezi kwa gatanu.
Ubwo umuyobozi w’Akarere yakiraga umuyobozi mukuru wa Trinity Metals bagiranye ibiganiro by’ibanze ku bikorwa biteganyijwe bya trinity metals byaba ibizakorwa na Mine ya NYAKABINGO ndetse na Rutongo mine bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibiganiro kandi byanagarutse ku bujyanama hagati y’impande zombie ku hakwiye gushyirwa imbaraga n’ibikwiye kunozwa kugirango nka Trinity umwe mubafatanyabikorwa b’Akarere ikomeze kugira uruhare Akarere kayitezeho
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







