Rulindo: Abo Nyiramajyambere Esiperance yasize baratabaza

Oct 17, 2025 - 09:56
 0
Rulindo: Abo Nyiramajyambere Esiperance yasize baratabaza

Rulindo: Abo Nyiramajyambere Esiperance yasize baratabaza

Oct 17, 2025 - 09:56

Mu mwaka wa 2021 Nyiramajyambere Esiperance yaganiriye n'umunyamakuru, amutekerereza ko bakobokeye amafaranga y'icyuzi ariko bakaba barayahebye.

Mu 2023 yarapfuye , ariko mu 2025 imvugo ze zikomeje kuba isereri ku mbuga nkoranyambaga. Nyemerera tujyane I Kiruri muri Rurindo mu rugo rwo kwa Nyiramajyambere Esiperance.

Ku mbuga nkoranyambaga hari imvugo iri gukoreshwa cyane 'Amafaranga y'icyuzi' yavuzwe n'umwana w'umwega, umwana w'umutwa mu myaka 5 ishize. 

Icyo gihe hari ku wa 21 Nzeri 2021 ubwo Nyiramajyambere Esiperance yaganiraga n'umunyamakuru Protais Mbarushimana.

Bari (abasangwabutaka,abatwa) barakoze imirimo yo gucukura icyuzi cyo mu karere ka Rurindo ahitwa Kiruri. Bakoze amanywa n'ijoro ariko ntibabona amafaranga bakobokeye.

 Bagerageje kubaza ahantu hose kugeza ubwo bamwe barambiwe ariko Nyiramajyambere Esiperance yanga kuva ku izima.

Kera kabaye, mu 2023 baje guhabwa ya mafaranga y'icyuzi bakobokeye ariko yaje asanga Nyiramajyambere arwaye Cancer y'umwijima noneho ayivuzamo apfa ahagana saa saba z'ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2023 aguye mu bitaro.

bityo bakavuga ko byabateye ubukene kuko kubona icyo kurya bisigaye bigorana doreko ntakazi wavuga gahoraho uyu mukobwa afite.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri Nyiramajyambere Esiperance, umunyamakuru wa BIGEZWEHO TV yakoze urugendo yerekeza I Rurindo mu murenge wa Base ,akagari ka rwamahwa, umudugudu wa kiruri mu rugo rwo kwa Nyiramajyambere Esiperance.

Ni urugendo rugufi uvuye mu mujyi wa Base. Ngeze ku isantere ya kiruri nabanje kugura imifuka ya Kawunga,Amavuta yo guteka n'ibindi nkenerwa mu rugo kugirango nshyire abasigaye.
Ubundi usanga ku musozi runaka wo mu Rwanda ,umutunzi, umworozi, umucuruzi aribo bazwi ariko ku musozi wa Kiruri biratandukanye kuko umunyonzi, umumotari, umugenzi wese ubajije kwa Nyiramajyambere bagutungira agatoki bati'Ni hariya ku musozi'.

Yego niko byagenze nakomeje urugendo dore ko imihanda yaho ikoze neza irimo kaburimbo kugera ku rugo rwo kwa Nyiramajyambere. 

Nagezeyo ngirana ikiganiro na Mutuye, imfura ya Nyiramajyambere Esiperance atubwirako arigutabaza ubuyobozi kugirango bubafashe kubona ubwisungane bwo kwivuza(mituweri) kuko abana umunani 8 Nyiramajyambere Esimerance yasize ntanumwe ujya kwamuganga kubwo kubura amafaranga yo kwishyura mituweri.

Yakomeje agita ati:"iyo hagize urwara muri aba bana mbacira umuravumba n'indi miti bahamura mu binani nkabasekurira bakannywa nagira Imana bagakira".

avuga ko nawe ubwe atabona ubushobozi bwo gushaka icyo barya ngo abone nubwo kubishyurira mituweri arinaho ahera asaba Leta kumufasha abana yasigaranye bakabashakira mituweri.

Ariko nanone ashima Leta y'u Rwanda uburyo ibitaho ikababa hafi nubwo nta mituweri abana bafite ariko Leta yabafashije byinshi nko kubona aho barambika umusaya kuko baba munzu imeze neza.

   Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure