Rusizi: Babiri bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana no gucuruza urumogi
Rusizi: Babiri bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana no gucuruza urumogi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yataye muri yombi abagabo babiri barimo uw’imyaka 33 n’uw’imyaka 39, bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana n’icyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Abakekwa bafatiwe mu Mudugudu wa Rushakamba, Akagari ka Gihindwe mu Murenge wa Kamembe tariki 6 Kanama 2025.
Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba nibwo umugabo w’imyaka 33 usanzwe uzwiho gukora ubwambuzi bushukana no gucuruza urumogi yafashwe, nyuma y’aho yari yatekeye umutwe Nyirahabimana Aline akamwambura telefone, akayigurisha mugenzi we.
Iyo telefone yaguzwe na mugenzi we w’imyaka 39 wari usanzwe amugurira urumogi, Polisi ihageze imusangana udupfunyika 26 tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bagabo bombi bahise batabwa muri yombi bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB na Polisi ya Kamembe.
SP Twajamahoro yasabye abaturage kugira amakenga ku bantu babahamagara kuri telefone bababwira ko batsindiye amafaranga, ko umurima wabo hari ikigo cy’itumanaho kigiye kuhashyira umunara, n’abiyitirira inzego badakorera kugira ngo uwo bahamagaye aboherereze amafaranga.
Ati “Hari n’abiyitirira ko ari komanda wa polisi, ko azagufasha ukabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Turasaba abaturage kugira amakenga bakima amatwi abantu babahamagara bababwira bene ibyo kandi bakarushaho kubika neza imibare yabo y’ibanga”.







