Rusizi: Haravugwa Umwanda
Rusizi: Haravugwa Umwanda
Bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Rusizi bagaragaraho umwanda ku myambaro no ku mubiri
Iyo utembereye muri imwe mu mirenge igiye itandukanye ya karere ka Rusizi by'umwihariko abatuye mu mirenge ya nyakarenzo,Gikundamvura na Bweyeye aho yaba abana ndetse n'abantu bakuru uhura nabo muri iyi mirenge usanga bafite umwanda haba ku myambaro ndetse no ku mubiri.
Mu murenge wa gikindamvura ho uhasanga nabatambara inkweto icyakora aba bose bahuriza ku mpamvu imwe ituma batagira isuko aho bose bavuga ko ngo nta bushobozi bafite bwo kugura isabune kugirango bakarabe banafure imyambaro.
Iki ni ikibazo kandi cyanagarutsweho na Ministry w'urubyiruko Dr Utumatwishima jean Nepo Abdallah ubwo yari ari mu murenge wa bugarama mu minsi ishize ndetse anagira abatuye muri iyo mirenge inama yo kurangwa n'isuku ndetse anakangurira ababyeyi gutoza abana kugira isuku.





