Rusizi: Umugabo yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba aryamanye n’umugore we

Aug 11, 2025 - 12:01
 0
Rusizi: Umugabo yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba aryamanye n’umugore we

Rusizi: Umugabo yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba aryamanye n’umugore we

Aug 11, 2025 - 12:01

Umugabo yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba aryamanye n’umugore we, ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya 11 Kanama 2025.

Byabereye mu mugudu wa Kabayego, kagari ka Karangiro, umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi. Uwakubiswe n’inkuba yitwa Nzeyimana Jean Damascene ari mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste yavuze ko ibyo byago byabaye mu ijoro hagwa imvura nyinshi irimo n’umuyaga.

Uwakubiswe n’inkuba yajyanywe kwa Muganga agerayo yashizemo umwuka.

Ati “Twaraye tugize ibyago umuturage witwa Nzeyimana Jean Damascene yakubiswe n’inkuba saa saba z’ijoro ubwo hagwaga imvura nyinshi.”

Dushimimana avuga ko umuryango wa nyakwigendera nta mikoro ufite agamba gufashwa.

Uyu muyobozi yasabye abatuye umurenge wa Nyakarenzo kubahiriza amababwiriza atangwa n’ubuyobozi yo kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’inkuba.

Ati “Ubutumwa tugenera abaturage b’umurenge wa Nyakarenzo ni uko twese tugomba gukurikiza amabwiriza ya MINEMA yo kwirinda no gukumira ibyago byatuma inkuba zitwibasira, birimo kutavugira kuri telefoni imvura iri kugwa no gucomora ibyuma bicometse ku muriro.”

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyakarenzo, inzego zirimo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) zatanze uburenganzira umuryango wa nyakwigendera wahise uhabwa umurambo ngo hategurwe uburyo bwo kuwushyingura.

Andi makuru avuga ko mu karere ka Musanze, umugore witwa Mushakimana Debora w’imyaka 25, na we yakubiswe n’inkuba iramwica ubwo yonsaga umwana yicaye iwe mu ruganiriro.

Byabereye mu Mudugudu wa Kanyabirayi, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 9 Kanama, 2025 mu mvura yaguye muri ako gace.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06