Rwanda-Formula 1: Minisiteri ya Siporo yavuze ku mahirwe yo kuzana Formula 1 mu Rwanda

Mar 30, 2024 - 23:38
 0
Rwanda-Formula 1: Minisiteri ya Siporo yavuze ku mahirwe yo kuzana Formula 1 mu Rwanda

Rwanda-Formula 1: Minisiteri ya Siporo yavuze ku mahirwe yo kuzana Formula 1 mu Rwanda

Mar 30, 2024 - 23:38

Inzozi ziracyari zose kuri Afurika yifuza kubona isiganwa ry’imodoka nto rya Formula 1 riwuherukaho mu 1993. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bihabwa amahirwe yo kuryakira mbere ariko Minisiteri ya Siporo yabishyizeho umucyo ivuga ko nta gahunda yabyo ihari.

Kuva mu mwaka wa 2023 ni bwo Afurika y’Epfo yagaragaje ko yifuza kongera kwakira Formula 1 bigendanye n’imitegurire y’iri rushanwa ariko ntabwo birahabwa umurongo neza.

Kubera izo mpamvu hari benshi bashyira mu majwi u Rwanda kuba rwakoroherezwa kwakira iri rushanwa rya mbere mpuzamahanga mu gusiganwa ku modoka nto riheruka ku butaka bwa Afurika mu myaka 31 ishize.

Ibyo ariko bijyana no kubaka ibikorwaremezo bigezweho, bifite ubushobozi buhambaye bwo kwakira iyo mikino hakiyongeraho ikoranabuhanga ry’imbonekarimwe riwifashishwamo.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, Nshimiyimana Alex Redamptus, yavuze ko kugeza ubu gahunda yo gutegura kwakira iyo mikino idahari.

Ati “Nta gahunda yo kubaka imihanda ya Formula 1 mu Rwanda ihari kugeza ubu. Igihari ni uko uyu mwaka u Rwanda ruzakira Inama Rusange y’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu modoka.”

Nta gushidikanya ko Abanyarwanda benshi bakwishimira kubona iri siganwa ry’imodoka nto rikinirwa iwabo. gusa kugira ngo ibyo bigerweho, ibibonwa nk’inzozi bibe impamo, hari icyo bisaba.

Kubaka ikibuga ikinirwaho biri mu bigoye ariko bikagena agaciro bitwara hagendewe kuri buri gihugu, ubwiza bw’icyifuzwa n’ingano yacyo. Ibi bishobora kuba hagati ya miliyari ziri hagati ya 250 Frw na 500 Frw, gusa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zashyizeho agahigo ko kubaka igihenze ku Isi cya miliyari 1610.

Formula 1 ni umukino wo mu tumodoka duto kandi twa mbere twihuta ku Isi kuko tugendera ku muvuduko w’ibilometero 300 ku isaha. Niyo mpamvu imihanda yayo iba yubatse ku buryo butandukanye n’iy’imodoka zisanzwe cyangwa iy’indege.

Imihanda iba mu byiciro bibiri ari byo "Street Circuits" (imihanda isanzwe minini, isaba kugendera ku muvuduko uringaniye no kunyuranaho bikaba gake) na "Race Tracks" (imihanda yabugenewe, abasiganwa bagendera ku muvuduko uri hejuru ndetse bakaba banyuranaho).

Mu Rwanda hazabera Inama ya FIA izaba mu Ukuboza 2024, ikazajyana n’ibindi bikorwa by’iri shyirahamwe birimo no gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri shampiyona zikomeye zirimo na Formula 1.

Nta gahunda ihari yo kubaka imihanda y'isiganwa rya Formula 1 no kuryakira mu Rwanda
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268