Rwanda: Polisi iributsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika cyane muri bino bihe by'imvura
Rwanda: Polisi iributsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika cyane muri bino bihe by'imvura
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Rutikanga Boniface, aributsa abatwara ibinyabiziga bose ko bagonga kujya mu muhanda barebye ko ibinyabiziga byabo byujuje ubuziranenge by'umwihariko muri bino bihe by'imvura.
Mu butumwa yatanze ku batwara ibinyabiziga Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yagize ati" Ubusanzwe ibinyabiziga byose bigomba kujya mu muhanda byujuje ubuziranenge, byumwihariko muri bino bihe by'imvura nyinshi hari ibigomba kuzirikanwa cyangwa kwitwararika, ubu butumwa burareba abakoresha n'abatwara ibinyabiziga cyangwa na banyiribinyabiziga., ikinyabiziga cyose kigomba kuba gifite amapine yujuje ubuziranenge, kigomba kuba gifite utwuma duhanagura ibirahuri kugirango bihanagure amazi ku birahuri, ikindi ugomba kucana amatara maremare mu gihe hari imvura nyinshi mu muhanda ndetse icyo kinyabiziga gifite na feri zikora neza, ibyo byose rero ntabwo ari ibintu bisuzumwa ari uko imvura yamaze kugwa, n'ibintu bigomba gusuzumwa uyobora ikinyabiziga afata urugendo".
Muri ubwo butumwa bukomeza vuga ko mu gihe imvura yabaye nyinshi umuntu utwaye ikinyabiziga agomba guparika ku ruhande kugirango imvura ibanze ihite, kandi bagaparika ahantu hatari munsi y'ibiti cyangwa ahandi hantu habashyira mu byago byo kuba batembanwa n'amazi menshi y'imvura ashobora kubageraho aho bari, Ubu butumwa ntabwo bugenewe abakoresha ibinyabiziga gusa ahubwo burareba buri wese niyo waba ugenda n'amaguru ndetse n'abagenda ku magare.
Ibihe by’imvura ni bimwe mu bikunze kugora abatwara imodoka, cyane ko iyo bititondewe bishobora gutera impanuka ziturutse ku kuba umushoferi ataramenya ko hari ibyo akwiye gusuzumisha mbere yo gutangira gutwara mu mvura.
ibihe by’imvura biba bitandukanye n’ibihe by’izuba kuko hari bimwe umuntu atangira kwigengeseraho iyo imvura iri kugwa mu gihe mu zuba atabihaga agaciro cyane.







