Shampiyona y’Isi si impamvu yo kudakomeza akazi – Meya Dusengiyumva
Shampiyona y’Isi si impamvu yo kudakomeza akazi – Meya Dusengiyumva
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yatangaje ko Shampiyona y’Isi y’Amagare atari umwanya wa guma mu rugo nk’uko bamwe bakomeje kubyibwira ahubwo ari ibirori byo kwitabira ku bwinshi.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza iri rushanwa rizabera i Kigali, kuva tariki ya 21 kugeza kuya 28 Nzeri 2025.
Dusengiyumva yavuze ko hari abaturage bakomeje gutekereza ko kuba hari imihanda izaba ifunze mu gihe cy’irushanwa badakwiye kubifata nka guma mu rugo.
Ati “Iyo abantu bakiriye ibirori by’amateka ntabwo ari umwanya wo ku guma mu rugo ahubwo ni uwo kugenda ukareba. Ingamba zafashwe zari izo kugira ngo imirimo nkenerwa cyane abe ari yo ikorwa mu gihe cy’irushanwa.”
Yakomeje agira ati “Ikindi niba irushanwa riratangira saa Tatu, imihanda izajya ifunga saa Moya. Uretse izakoreshwa, hari indi mihanda twakoze imeze neza izifashishwa.”
Dusengiyumva yakimeje akangurira abikorera kwitegura neza kuzakira abashyitsi benshi bari muri Kigali.
Ati “Turakangurira abikorera gukora cyane kuko dufite abashyitsi benshi mu Mujyi wa Kigali, uyu ni umwanya wo gukora ibikorwa bishimishe, ni yo mpamvu n’ubuyobozi bwongereye amasaha yo gukora kugira ngo dufashe abashyitsi bacu kumererwa neza.”
Biteganyijwe ko ku munsi wa mbere, amagare azahaguruka BK Arena yerekeze kuri MIC, bakomereze Simba ya Kimironko bakatire Kwa Rwahama, bakomereze Kwa Lando, bagaruke kuri Prince House.
Aha hantu nibahagera bazagaruka Sonatubes, bazamukire Kicukiro Centre, bakomereze i Nyanza, baharenge bagere i Gahanga, mbere y’uko bagera ku kiraro cyerekeza i Bugesera bazakatira kuri sitasiyo ya lisansi Oryx, bongere bagaruke mu muhanda uberekeza mu Kanogo, bazamukire Kwa Mignone.
Uwo muhanda wubakishije amabuye bazawunyuramo bakatire Ku Kabindi, mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre (KCC).
Uyu muhanda uzakoreshwa iminsi ine yikurikiranya, guhera ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 24 Nzeri 2025. Uzaba uberamo icyiciro cy’abasiganwa n’ibihe ku bakinnyi ku giti cyabo (ITT), abasiganwa n’ibihe ku makipe (TTT).
Ku munsi wa gatanu, uwa gatandatu n’uwa karindwi izava tariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nzeri 2025, amagare azahaguruka KCC, anyure ku Gishushu, afate Nyarutarama mu Kabuga, amanukire kuri Kigali Golf Resorts & Villas, agane Kwa Nyagahene, azamukire MINAGRI, akatire kuri Ambasade y’u Buholandi, ace munsi ya KABC, anyure Kimicanga, azamuke umuhanda w’amabuye wo Kwa Mignone, asubira KCC.
Uyu kandi ni wo uzakoreshwa ku munsi wa nyuma uzaba tariki ya 28 Nzeri, gusa nibamara kuwuzenguruka inshuro icyenda, bazagera Kimicanga bakomereze Sopetrad, bamanukire Nyabugogo, bakomereze kuri Ruliba, bazamukire Norvège.
Amagare nagera mu gace ka Norvège azamanukira i Nyamirambo kuri Tapis Rouge yerekeza i Nyakabanda, azamuke Kwa Mutwe. Nyuma y’aho azakatira kuri Onatracom, amanukire ahahoze Gereza ya 1930, anyure mu ihuriro ry’imihanda mu mujyi, yerekeze KCC anyuze kwa Mignone nanone.





