Shampiyona y’Isi y’Amagare: Umusuwisi n’Umubiligi batsinze ku munsi wa mbere

Sep 21, 2025 - 14:21
 0
Shampiyona y’Isi y’Amagare: Umusuwisi n’Umubiligi batsinze ku munsi wa mbere

Shampiyona y’Isi y’Amagare: Umusuwisi n’Umubiligi batsinze ku munsi wa mbere

Sep 21, 2025 - 14:21

Umusuwisikazi Marlen Reusser n’Umubiligi Remco Evenepoel nibo begukanye umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 , aho abasiganwa basiganwaga n’ibihe ku giti cyabo ‘Individual Time Trial’. Tadej Pogacar wari uhanzwe amaso mu bagabo aba uwa kane nyuma yo gukoresha iminota 52,23 arushwa iminota ibiri n’amasegonda 37 n’uwa mbere.

Kuri icyi Cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba Umujyi wa Mbere muri Afurika wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 918 bo mu bihugu 110 bazarushanwa mu masiganwa 13 mu gihe cy’iminsi umunani, mu byiciro birimo abagore, abagabo ndetse n’abatarengeje imyaka 23.

Mu itangizwa ryayo, Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient, yashimiye Perezida Paul Kagame watumye ribera muri Afurika bwa Mbere.

Ati “Ndashimira Perezida Kagame ku miyoborere ye n’imbaraga abishyiramo kugera ngo bikorwe bitya. Ni irushanwa twiteguye ko rizaba ririmo abafana benshi kuva ryabaho. Bitewe na televiziyo zirenga 100 zizaryerekana, ibihugu byose bizareba ibyiza bitatse u Rwanda n’ubushobozi Afurika yifitemo.”

Saa yine n’iminota 20 nibwo Umunyarwandakazi Nirere Xaveline, yakoze ku kimenyetso cy’umusaraba, ahagurutsa igare atangira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.

Umusuwisi , Marlen Reusser, ni we wabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagore mu gusiganwa buri wese abarirwa ibihe bye (ITT) aho yakoresheje iminota 43 n’amasegonda icyenda.

Uyu Musuwisikazi yarushije amasegonda 53 Umuholandi Van Der Breggen wabaye uwa kabiri, naho Vollering Demi wabaye uwa gatatu arushwa umunota umwe n’amasegonda ane.

Umunyarwandakazi waje hafi ni Nirere Xaveline waje ku mwanya wa 27, akoresheje iminota 50 n’amasegonda 7, Ingabire Diane aza ku mwanya wa 35 akoresheje iminota 52 n’amasegonda 57.

Imibara ya UCI yerekanye ko abagore mu isiganwa bagenderaga ku muvuduko wa kilometer0 43.37 ku isaha, mu gihe ubushyuhe bwari muri Kigali bwari buri ku kigero cya dogere selesiyusi 26.

Kuva ku isaha ya saa Saba n’iminota 45 hatangiye icyiciro cy’abagabo nabo bakinaga buri wese asiganwa n’igihe, aho nabo bahagurutse muri BK Arena berekeza mu mbuga ikikije Kigali Convention Center, bakora urugendo urugendo rw’intera y’ibilometero 40,6.

Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu niwe wabimburiye abandi bagabo ahaguruka muri BK Arena , aza kugera kuri Kigali Convention Center akoresheje iminota 56, amasegonda 41 n’iby’ijana 13, yakomeje kuba ari imbere mu bakoreseheje ibihe bito kugeza ubwo Umubiligi Florian Vermeersch yakoreshaga iminota 54 n’amasegonda 49.

Saa Kenda n’iminota 58 nibwo Umunya-Slovenie Tadej Pogačar, akaba na nimero ya mbere mu gusiganwa ku magare yahagurutse muri BK Arena , akurikirwa n’Umubiligi Remco Evenepoel, bombi bahabwaga amahirwe yo kuza mu b’imbere mu gukoresha igihe gito mu isiganwa.

Ibi bihangajye byakubanye mu muhanda kugeza ubwo mu masaha ya saa kumi n’iminota 40 bakase mu masangano y’umuhanda yo mu Mujyi baryana isata burenga (bupine).

Bazamutse mu mapave azwi nko kwa ‘Mignone’, Umubiligi Remco Evenepoel aca kuri Tadej Pogačar.

Remco Evenepoel yaje kugera ku murongo akoresheje iminota 49 n’amasegonda 46, ibituma aba uwa mbere mu cyiciro cy’abagabo mu gusiganwa buri wese abarirwa ibihe bye (ITT). Ni ku nshuro ya gatatu yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutwara irya 2023 na 2024.

Yakurikiwe n’Umunya-Australia, Jay Vine warushijwe umunota umwe n’amasegonda 14, ku mwanya wa gatatu haza Umubiligi Ilan Van Wilder.

Umunyarwanda waje hafi mu cyiciro cy’abagabo ni Nsengiyumva Shemu.

Shampiyona y’Isi izakomeza ku wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025, abasiganwa mu batararengeje imyaka 23 baza basiganwaga n’ibihe ku giti cyabo ‘U-23 Individual Time Trial’.

Abahungu batarengeje imyaka 23 bazakina intera y’ibilometero 31,2 guhera saa 13:35.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Tuyizere Etienne na Niyonkuru Samuel.

Abakobwa batarengeje imyaka 23 bazakina intera y’ibilometero 22,6.

Abanyarwandakazi bazakina iri siganwa ni Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Jazill

Umunyarwandakazi waje hafi Nirere Xaveline waje ku mwanya wa 27

Henriette UWAMAHIRWE