Sina Gerard FC yatangiye shampiyona y'icyiciro cya kabiri itsinda Sunrise FC igitego kimwe kubusa

Oct 12, 2025 - 11:15
 1
Sina Gerard FC yatangiye shampiyona y'icyiciro cya kabiri itsinda Sunrise FC igitego kimwe kubusa

Sina Gerard FC yatangiye shampiyona y'icyiciro cya kabiri itsinda Sunrise FC igitego kimwe kubusa

Oct 12, 2025 - 11:15

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025 nibwo shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda yatandiraga mu itsinda rya mbere nirya kabiri aho amakipe amwe namwe yari yaserutse nubwo abiri yo mu makipe abarizwa mu burasirazuba yamaze kwikura muri shampiyona ku munota w’anyuma.

Mu mukino wabereye kuri sitade ya Nyirangarama mu karere ka Rulindo Sina Gerard FC yari yakiriye Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare imwe mu makipe akomeye mu ntara y'iburasirazuba maze igitego cyabonetse ku munota wa cumi gitsinzwe na Rutahizamu Peter wavuye muri Musanze FC gitandukanya impande zombi gutyo.

Uyu mukino wo mu itsinda rya kabiri waranzwe nishyaka ku mpande zombi kuri buri kipe gusa ikipe ya Sina Gerard FC ikarusha Sunrise nk’ikipe yari imbere y’abafana bayo bari bakubise buzuye kuri Sitade ya Nyirangarama.

Nyuma y’umukino kuruhande rwa Sunrise FC umutoza wayo udakunda kuvugisha itangazamakuru yirinze kugira icyo ,atangaza Kuko byagaragaraga ko yababajwe no gutsidwa ni mugihe umutoza Gervais utoza ikipe ya Sina Gerard FC we yavuze ko aryohewe no kubona amonota atatu kandi ko ikipe ye azayiheka kugeza ayijyanye mu cyiciro cya mbere

Perezida wa Sina Gerard FC Nkundimana Theogene yabwiye umunyamakuru wa Bigezweho tv ko uyu mwaka ikipe ya Sina Gerard FC bazayumva abatari bahura nayo kuko ari ikipe yiteguye neza mu mpande zose. Ati:” Ikipe ya Sina Gerard FC ifite imbaraga zose kuko twazanye abakinnyi beza kandi bashoboye kuva mu izamu kugera kubusatirizi nawe nkumunyamakuru wabyiboneye rero uyu mwaka intego dufite ni ukuzamuka mu cyiciro cya mbere kuko umwaka ushize twaragerageje ariko sibyakunda. Ntakipe yoroshye rero natwe tugomba guhatana paka tugeze aho dushaka “.

Ikipe ya Sina Gerard FC yabonye amanota atatu ku munsi wa mbere irasubira mu kibuga mu cyumweru gitaha icakirana na Etoir d’Elest yo mu karere ka Ngoma

    

     Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure