Sina Gérard FC yerekanye abakinnyi izakoresha muri shampiyona y’icyiciro cya 2 mu mwaka w’imikino 2025-2026

Oct 6, 2025 - 11:34
 0
Sina Gérard FC yerekanye abakinnyi izakoresha muri shampiyona y’icyiciro cya 2 mu mwaka w’imikino 2025-2026

Sina Gérard FC yerekanye abakinnyi izakoresha muri shampiyona y’icyiciro cya 2 mu mwaka w’imikino 2025-2026

Oct 6, 2025 - 11:34

Kuri iki cyumweru tariki ya 5 ukwakira 2025 nibwo mu Karere ka Rulindo, Kuri Sitade ya Nyirangarama habereye ibirori bidasanzwe aho Sina Gerard FC yari yateguye umunsi wo kumurika abakinnyi bayo bashya, aho hanabaye umukino wa gicuti wahuje Sina Gérard FC na Fc Maendeleo grand lacs yo muri Kivu yaruguru mugihugu cy'abaturanyi cya Congo.

Ni ibirori byatangiye saa cyenda z’amanywa herekanwa abakinnyi bashya bazafasha iyi kipe muri shampiyona harimo abakinaga mu makipe atandukanye yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse n’abanyamahanga.

Bamwe muri abo bakinnyi harimo abavuye muri rayon sport ,Musanze Fc n’abanyamahanga bavuye muri Nigeria ndetse na Quatary.

Nyuma yo kwerekana abakinnyi na komite,umuhanzi Papa cyangwe yahise asusurutsa ,abakunzi b'umupira w'amaguru baribakubise buzuye kuri stade ya nyirangarama,nyuma hakurikiyeho umukino wa gicuti wahuje Sina Gérard FC na Fc maendeleo grand lacs wanitabiriwe n’abafana benshi ndetse na Perezida w’Icyubahiro Dr Sina Gérard, arikumwe na guverineri w'intara y'amajyaruguru bwana Mugabowagahunde maurice.

Umukino warangiye  iyi kipe yo mu Karere ka Rulindo itsinze igitego kimwe ku busa 1-0.

Nyuma y’umukino umutoza wa Sina Gérard FC, yabwiye itangazamakuru ko ikipe ye agiye kuyongerera imbaraga cyane akita no kubusatirizi bwe

Ati: “Abakinnyi banjye ntakibazo bafite. Twizeye guhatana nubwo batari bamenyerana ariko tuzagera igihe cyo gutangira bamaze gufata umurongo. Gusa mu busatirizi naho tugomba kureba uko twahashyira imbaraga cyangwa byaba ngombwa tukongeramo abandi bakinnyi”.

Perezida w'icyubahiro w'ikipe ya sina gerard fc akaba n'umuyobozi wa Enterprise Ubwibutso, Dr Sina Gérard yabwiye itangazamakuru ko intego yatumye ashinga ikipe ari ugufasha urubyiruko kwidagadura.

Ati: “Intego yatumye nzana ikipe ni ugufasha urubyiruko mu rwego rwo kwiyubaka kuko siporo ni ubuzima. Ubu intego dufite ni ugukora kuko twe ntidukora mu magambo gusa ahubwo dukora ibikorwa. Dushaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere ,uyumwaka ntuzaducika”.

Dr Sina Gérard FC yonge avuga ko we mu Rwanda ikipe afana ari iyitwaye neza kandi abakinnyi bakaba bafite imico myiza kuko akunda umuntu wese ufite ikinyabupfura. Ni mugihe Kandi uyu mushoramari avuga ko imikino yose ,iri kuri iy'isi igomba kuboneka mu karere ka rulindo byumwihariko kuri nyirangarama.

Uretse ikipe z’umupira w’amaguru Dr Sina Gérard afite amakipe asiganwa ku magare, abakina imikino ngororamubiri ndetse n’abiruka. Aya makipe amaze gutwara ibikombe bitandukanye haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure