Sobanukirwa politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko
Sobanukirwa politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko
Icyerekezo cya Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ni Umuryango w’Abanyarwanda ushyize hamwe, wiyunze, udaheza kandi ukemura ibibazo, aho abaturage bagira uruhare runini mu kwikemurira amakimbirane no kurwanya ubugizi bwa nabi n’ibyaha, bayobowe kandi bashyigikiwe n’inzego zibifite mu nshinga.
Inshingano za Politiki y’u Rwanda yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ni ugushyiraho, gushimangira no kunoza mu buryo buhoraho uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bufite ubuhuzabikorwa, bufite amikoro, bukora neza bugera kuri bose, kandi bukorana neza n’inkiko.
Intego rusange y’iyi Politiki ni ugutanga imirongo ngenderwaho mu ishyirwaho ry’uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bukora neza, bugerwaho na bose kandi buhuriza hamwe ibikorwa byabwo mu buryo bugezweho, bushingiye ku muco no ku ndangagaciro z’Abanyarwanda no ku ntego z’igihugu kandi bukorana n’inkiko.
Bitabangamiye ihame ryo kuryozwa ibyaha, gutanga ibihano no guhashya abagizi ba nabi, ni ngombwa guhuza neza ibikorwa byo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko n’imikorere y’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda kugira ngo byuzuzanye, hatangwe ubutabera buboneye kandi bushingiye ku ndangagaciro z’umuryango nyarwanda.
Uretse intego rusange, iyi Politiki ifite intego zirimo gushimangira inzego z’amategeko n’iz’ubugenzuzi mu bijyanye n’itangwa rya serivisi zo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, gushyiraho uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bwubatse neza hashingiwe ku bushobozi buhari, kunoza amategeko agenga imikorere myiza ya serivisi zo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, kongera ubushobozi bw’abaturage aho batuye mu bikorwa byo kunga no guteza imbere ubutabera nsanasano bwita ku mpande zose ziri mu kibazo, kubyitaho, hakifashishwa ubukangurambaga bwimbitse, abaturage b’abanyarwanda bakamenya inzira zo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, bakazumva, bakabigira ibyabo, kandi bagakoresha inyungu n’amahirwe atangwa na zo ntawe uhejwe.
Iyi Politiki igamije kwagura uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bukoreshwa n’abaturage. Ni ukuvuga ko hagomba gushyirwaho uburyo buboneye bwo kunga abafitanye amakimbirane mu baturage igihe cyose avutse. Muri iyi Politiki, ijambo abaturage ntirivuga gusa abantu batuye ahantu runaka, rinavuga imiryango yabo, ndetse n’aho bakorera akazi cyangwa ibikorwa byabo bya buri munsi. Ubwunzi, ubuhuza, ubucyemurampaka cyangwa ubundi buryo bwo gukemura akamimbirane hatisunzwe inkiko ntibugomba gutangwa gusa mu bagiz umuryango mugari n’abayobozi babo, ahubwo abaturage bagize umuryango mugari ubwabo bagira uruhare mu gukemura amakimbirane; ibyo bakabikora bagamije gufasha kugera ku bisubizo birambye.
Muri rusange, ibi ni uburyo bwo kwagura imbumbabitekerezo y’Abunzi ku bundi bwoko bw’amahuriro y’abaturage no kwagura ububasha bwa Komite z’Abunzi. Ibindi bijyanye n’iri hame ni ukubaka ubushobozi bw’abaturage mu kwishakamo ibisubizo birambye. Abaturage bafite uburenganzira n’inshingano mu gukemura amakimbirane no komora umuryango.
Gukemura amakimbirane no komora ibikomere bituruka ku cyaha umuntu yakorewe bibera ahantu hatekanye, aho buri muntu avuga yisanzuye. Ibi bivuze ko kenshi na kenshi ibiganiro bibera mu ibanga. Ariko ku rundi ruhande, bivuze ko abantu bakenera kumenya niba ibyo bavuga bizashyigikirwa kandi niba ari nta bikorwa byo kwihimura bizababaho cyangwa kuba baravuze beruye bikaba bitazabagiraho izindi ngaruka zitari nziza.
Serivisi zo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko mu Rwanda zigomba gutangirwa mu rubuga rutekanye kandi rubereye abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa kugira ngo ubutabera bubashe kugera ku bantu bose babukeneye
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







